Umucamanza wo mu rukiko rw’ibanze rwa Kisoro yakatiye Abanyarwanda n’Abakongomani bagera kuri 25 igihano cyo gufungwa amezi 8 bazira kwinjira muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Bamwe mu baciriwe urubanza ni abitwa: Oliver Manilanume, Shyirambere Iniciabil, Mubanza Mutokambali, Dieu Isasilika, Kibibi Paul, Bamperekereze Festo, Nsengiyumva Albert, Ndayambaje Bernard, Keshine Bakurukira, Arakiza Sebagenzi, Nathan Achekema, Sadic Mfitumukiza, Emily Asumani, Jackson Habyarimana, Kamagera Bakavamyo n’abandi..
Umucamanza Charles Wako yumvise ubushinjacyaha bwavuze ko abanyamahanga 25 binjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko batawe muri yombi kuwa 13 Mata 2016 bafatiwe ahitwa Kanaba, hafi y’Akarere ka Kabale nta byangombwa bafite bibemerera kuba mu gihugu.
Aba bakaba bashinjijwe icyaha cyo kwinjira mu gihugu cy’abandi mu buryo bunyuranyije n’ingingo ya 53 n’iya 66 zirebana n’ikijyanye n’ubwenegihugu bwa Uganda no kwinjira muri Uganda.
Abo bantu 25 bahamwe n’icyaha, ariko bamwe muri bo nk’uko chimpreports dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, basobanuye ko bashakaga guca muri Uganda ariko berekeza I Nairobi gushaka akazi.
Ubwo yatangazaga ibihano bafatiwe, umucamanza yavuze ko ibi bikozwe ngo bibere urugero abandi. Gusa, Abakongomani 6 bari bafite abana bo basubijwe iwabo.
Biteganyijwe kandi ko nibarangiza igihano bahawe, aba Banyarwanda n’Abakongomani bafashwe bazira kwinjira muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bazahita basubizwa mu bihugu byabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



