Igipolisi cya Uganda mu turere twa Butambala na Gomba kiri gukora iperereza ku mpfu z’abantu babiri bo mu muryango umwe zabaye mu ijoro ryakeye ahitwa Mpongo aho umukecuru ngo yishe umwuzukuru we nawe agahita yiyahura.
Umupolisi Christine Nakibuule, ukuriye station ya polisi ya Bulo, yatangaje ko ibi byabaye byabereye ku mupaka w’uturere twa Gomba ahitwa Mpanja n’akarere ka Butambala ahitwa Bulo. Abapfuye bakaba ari Bonfredah Nabagoye bakundaga kwita Maama Nagawa w’imyaka 53, n’umwuzukuru we witwa Shakirah Nakalema w’imyaka 7 wigaga mu mwaka wa kabiri ku ishuri ribanza ry’itorero rya Mpongo.
Uyu mupolisi yavuze ko umurambo w’uyu mwana w’umukobwa wasanzwe mu buriri bwa nyirakuru, mu gihe umurambo wa nyirakuru wasanzwe umanitse mu giti kiri mu rugo rwe.
Yagize ati: “ Ni ukuri twabasanze bapfuye kandi iperereza ryacu ry’ibanze rigaragaza ko umugore yabanje kwica umwuzukuru we mbere yo kwimanika. Ntituzi uko yishe umwana ariko vuba, polisi iratangaza ukuri kuri iki kibazo. Dushobora no gusanga bishwe n’undi muntu ”.
Umuturanyi wa nyakwigendera witwa John Ssali, yavuze ko ibi byabaye ubwo hari harimo kugwa imvura ikabije aha hantu, bakaba nabo bamenye amakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nyuma y’aho undi mwana witwa Juliet Baganda w’imyaka 9 wabanaga n’uyu muryango abibwiriye abaturanyi nk’uko Daily Monitor dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Uyu mwana nk’uko Ssali yakomeje avuga, ngo akaba yababwiye ko umwana wapfuye yanyweye inzoga bikekwa ko nyirakuru yari yaroze. Hagati aho imirambo y’aba bantu yajyanywe ku Bitaro bya Gombe ngo ikorerwe ibizamini mu gihe iperereza rikomeje.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com



