Uganda: Besigye yasabye abayoboke be kutizera 100% ko yarusha Museveni kuyobora neza

Sangiza iyi nkuru

Col Dr Kiiza Besigye, umunyapolitiki umaze igihe urwanya ubutegetsi bwa perezida Museveni ariko rimwe na rimwe akajya anyuzamo agatera abantu urujijo, kuri ubu yabwiye abayoboke be ko batagomba kwizera 100% ko ashobora kurusha Museveni kuyobora neza.

Besigye yavuze ko abantu batagomba gutorerwa imyanya y’ubuyobozi kubw’ibyo basezeranyije, ahubwo ko hagomba no kubaho uburyo buzabahatira kunamba ku masezerano batanze. Ibi Dr Kiiza Besigye akaba yabivuze kuri uyu wa gatandatu, itariki 25 Ukuboza nyuma ya saa sita ubwo yagiranaga ikiganiro n’Abagande bari muri diaspora yo mu gihugu cy’u Buholandi I La Haye.

Mu butumwa bwe bwagaragaje ko agifite inzozi zo kongera kuziyamamariza umwanya wa perezida, Besigye yasubiyemo isezerano rye ryo kuzasubiza ubutegetsi abaturage abayobozi bakajya babazwa n’abaturage bayobora nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga.

Yagize ati: “ Sinshaka kugira uwo ari we wese mpa gutekereza ko bagomba kuzanshyigikira kubera ko mfite qualities nziza kurusha Museveni. Ndashaka ko munshyigikira nk’umuyobozi cyangwa undi muyobozi kubera ibintu twavuze tuzakora, kubikora nicyo utekereza kigomba gukorwa; uzi neza ko ntintabikora, bizaba biri neza mu bubasha bwawe bwo kunyikiza byihuse bishoboka. Ngomba kumenya ko muzampindura igihe cyose ntakoze ibyo niyemeje .”

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Besigye yakomeje avuga ko ubutabera bubona abantu bari maso kuko ngo umuntu atagukubita urushyi ngo ntumujyane mu rukiko ngo uzategereze kuzabona ubutabera.

Nk’uko yakunze kubitangaza, Dr Besigye yongeye gushinja Abagande n’Abanyafurika muri rusange kutabaza ababayobora ibyo baba bakora cyangwa ngo babasabe kubakorera ibyo bifuza, ibintu avuga ko naramuka atorewe kuba perezida azahindura abaturage bakaba abakoresha b’abayobozi babo.

Yagize ati: “ Hatari ububasha nk’ubu ku baturage, niyo mwantora nonaha, nshobora gukoresha uburyo nk’ubwo Museveni yakoresheje mu kubaganza nkakoresha nabi ububasha bwanjye ,”

Yakomeje avuga ko Abagande kuri ubu batakiyizera nk’abanyagihugu ahubwo bumva nta ntege bakaba abakozi b’abafite imbunda. Yahise atanga umugani ngo Abasoga bakoresha ugira uti: ” omwami kyakola nzena kyenkola .” Ugenekereje mu Kinyarwanda akaba ari nko kuvuga ngo icyo umwami akoze nanjye nicyo nkora.

Dr Besigye wigeze no kuba umuganga wa perezida Museveni, yamushinjije kuba atarubahirije amasezerano yari yaratanze mbere y’uko afata ubutegetsi, avuga ko Museveni ari umuntu ushobora kukwiyereka ukuntu gutandukanye nuko atari.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *