Uganda: Brig Karemire mu ntambara y'amagambo na Dr Kizza Besigye amushinja gutoba politiki

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Uganda UPD cyateranye amagambo n’umunyepolitiki, Dr kizza Bessigye nyuma y’amagambo aherutse gutangaza ubwo uganda yoherezaga ingabo guhangana n’umutwe wa ADF uri gukorera mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu minsi ishize, ubwo guverinoma ya Uganda yatangazaga umugambi wo kohereza ingabo muri Congo, Dr Bessigye yavuze amagambo agira ati “Kohereza hanze ingabo za Uganda, byaba mu ndege cyangwa ku butaka, bigomba kuba byemejwe n’Inteko ishinga amategeko.”
Yakomeje agira ati “Kohereza ingabo muri Congo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, byatumye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ryhanisha abanya Uganda amande angana na Miliyoni 10 z’Amadolari.”
Mu gisubizo yahawe n’umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, UPDF, Brig Richard Karemire yabwiye Dr Bessigye ko ashobora kuba atazi ibyo ari kuvuga.
“Bessigye aratobatoba politiki!”- Brig Karemire
[xyz-ihs snippet=”google”]
Brig Karemire yakoeje agira ati “Nubundi turamutse turetse abaturage bacu ntubarindirwe umutekano, Dr Bessigye ni we muntu wa mbere watangira kutujora. UPDF ntizarekera aho kohereza abasirikare ngo bajye gutera ubwoba bariya barwanyi, hagamijwe kuzanira amahoro Uganda .”
Abarwanyi ba ADF nib o bashyirwa mu majwi ko baherutse kugaba igitero ku barindaga umutekano bari mu butumwa bw’Amahoro muri RDC, abasirikare ba Tanzania bagera kuri 15 bakahasiga ubuzima.
Kuri uru ruhande, Dr Besigye we yagize ati “Kuki ADF yagabye ibitero ku ngabo za UN ntibigabe ku za Uganda kandi ari zo mwanzi wa yo? Uganda ifite ukuri ikwiye kumenya.”
Brig Karemire we yasubije Dr Bessigye kuri aya magambo amubwira ko icyo gihe Uganda yari itarasesekara ku butaka bwa RDC ariko ko ubu ingabo zo mu kirere zamaze gukoreshwa mu guhangana na bariya barwanyi.
Brig Karemire yakomeje agira ati “Amerika yohereje ingabo za yo muri Afghanistan na Iraq kugira ngo ihangane n’abanzi ba yo natwe rero nta bwo tugomba gusinzira bariya ni abanzi bacu.
Ubwo Dr Bessigye yabazaga impamvu igisirikare cya UPDF kitategereje ko Inteko ishinga amategeko ngo ibanze igihe uburenganzira bwo kujya gutera mu kindi gihugu, Brig Karemire yayize ati “Tugomba gukora vubavuba, ushaka ko dutegereza ko Inteko ishinga amategeko ibanza kwiga ku bibazo ikazajya gutanga uburenganzira abagizi ba nabi baramaze kuza kutwicira abaturage.
Muri uku kwezi kw’Ukuboza 2017, ni bwo Uganda yafashe umwanzuro wo kujya guhangana n’Ingabo za ADF Naru zirwanira mu mashyamba ya Congo, izi ngabo zikaba zikora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi haba ku baturage no ku basirikare bari mu butumwa bw’amahoro muri kiriya gihugu.
Aba barwanyi ba ADF bagendera ku matwara ya kisilamu kandi bafite inkomoko mu gihugu cya Uganda, ari n’imwe mu mpamvu zituma Uganda ari yo ifata iya mbere mu kujya guhangana na wo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *