Umudepite w’umugore uhagarariye Soroti mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anna Adeke hamwe n’abandi bantu bane batawe muri yombi nyuma yo guhangana n’abapolisi mu mujyi wa Kasangati mu karere ka Wakiso ubwo bageragezaga kwerekeza mu rugo rw’uwahoze ari umukandida ku mwanya wa perezida, Dr Kizza Besigye.
Uyu mudepite yavuze ko yamenyeshejwe ibijyanye n’ifatwa rya Dr Besigye ku wa Mbere mu gitondo kandi ko yashakaga kumenya impamvu n’uburyo yamufasha kuva ari umwe mu bamwunganira.
Depite Adeke ati: “Njyewe ndi umunyamategeko ku buryo nkeneye kumenya ibirego biregwa umukiriya wanjye nkareba icyo gukora”.
Iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga ko uyu mudepite hamwe n’abandi bantu bane, abagore batatu n’umugabo, bahise binjizwa mu modoka y’abapolisi bajyanwa ahantu hatazwi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu gitondo, Besigye wahataniye umwanya wa perezida inshuro enye yafashwe ubwo yari yerekeje mu mujyi wa Kasangati kugira ngo asubukure imyigaragambyo yo kwamagana ibiciro biri hejuru.
Abapolisi bamufashe bamushyira mu modoka ya polisi yari itegereje hafi y’urugo rwe.
Dr Besigye ati: “Ntabwo nzemera kugumishwa mu nzu yanjye nk’aho ndi imfungwa mu gihugu cyanjye. Ibi bigomba guhagarara.”
Abapolisi nta mpamvu n’imwe batanze yo guta muri yombi uwahoze akuriye ishyaka riharanira impinduka muri demokarasi (FDC), kuva mu ntangiriro z’uku kwezi wongeye kunenga guverinoma ya Perezida Museveni avuga ko ntacyo yakoze kugira ngo ikingire Abagande batishoboye itumbagira rikbije ibiciro by’ibicuruzwa .


