Uganda: DIGP Sabiiti yahawe iminsi 2 yo kugaragaza uko azahashya ibyaha byibasiye Kampala

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yahaye iminsi ibiri Umukuru w’Igipolisi Wungirije, DIGP Sabiiti Muzeyi, akaba yamaze kugaragaza umugambi we wo guhashya ibyaha bikomeje gufata intera by’umwihariko mu  Murwa Mukuru, Kampala.

“Nahaye iminsi ibiri Komanda Sabiiti wa Polisi ngo azane umupangu wo kurwanya ibi birara,” uyu ni Perezida Museveni mu itangazo rigufi yashyize ahagaragara.

Yakomeje agira ati: “Umukuru w’Igipolisi (IGP Ochola) ntawuhari ari muri Peru kubera inama. Nzareba uwo mupangu, ngire icyo nkuvugaho,…hanyuma muwumenyeshwe mwese,”

Chimpreportsiravuga koi bi Museveni yabitangaje nyuma ya raporo z’abagizi ba nabi bitwaje intwaro bamaze iminsi bakangaranya abanyamujyi.

Ibi birara  biravugwaho kuba byarakajije ibikorwa byo kugaba ibitero ku ngo byitwaje intwaro nk’imipanga, amaferabeto (Iron bars) ndetse ngo n’imbunda, kenshi bikanica cyangwa bigakomeretsa abo bitera.

Museveni wise aba bantu ingurube, yababwiye ko iminsi yabo ibaze. Ati: “Biroroshye gutsinda ibi birara.”

Perezida Museveni yakomeje agaragaza ukuntu ibyo ibi birara bikora ishyaka NRM rigiye kubyungukiramo. Ati: Ibyaha byabo bizongerera gusa icyizere NRM kubera ko tugiye kubatsinda.”

Yongeyeho ko abantu batangiye no kubona ko utu dutsiko tw’abagizi ba nabi n’abadufasha batangiye gucika intege.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *