Dr Stella Nyanzi wo muri Uganda, yatangaje ko abagabo bamugeraho bamubwira ko bamukunda ari benshi, ariko ngo ahanini baba bagenzwa no kumwaka igitsina.
Uyu mugore uvuga ko muri we atiyumvamo urukundo rw’abagabo, yagize ati “Baraza banyizeza urukundo, gusa bose baba bashako gusambana na njye gusa”.
Dr Nyanzi ngo hashize igihe kirekire yaratandukanye n’umugabo we babyaranye abana batatu.
Uyu mugore yari umwarimu muri Kaminuza ya Makerere aza kwirukanwa ashinjwa kwigaragambya yambaye ubusa, dore ko amafoto ye yambaye ubusa yagiye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Umwa ushize, uyu mudogoteri abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook yatangaje amagambo anenga umugore wa Perezida Museveni, ibi yarabifungiwe ndetse anagezwa imbere y’urukiko.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamikazi Gentille/Bwiza.com


