Uganda: Ese abasirikare n’abapolisi barasana cyangwa bakirasa ni ubunyamwuga bucye?

Sangiza iyi nkuru

Ni kenshi mugihugu cy’abaturanyi cya Uganda humvikana amakuru y’abashinzwe gucunga umutekano barimo abasirikare, Abapolisi, abarinzi bakoresha imbunda n’abandi batandukanye barasanye bahuriye mu bikorwa runaka, abatega abandi bakabarasa ndetse n’abirasa ubwabo.
Kuri iki kibazo giteye impungenge cyatangiye kugaragara guhera mu myaka yashize, umuntu yakwibaza niba ari ukuba abashinzwe umutekano muri kiriya gihugu baba bahabwa intwaro batabanjwe kwigishwa amahame yo kuzikoresha cyangwa wenda ari ubunyamwuga bucye kuko ukurikije aho bigeze abaturage bashobora gushira uruhongohongo dore ko aya masasu ava mu mbunda zabo yica abanyepolitiki, abayobozi ndetse ataretse n’abasivile.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni mu gihe kandi bigaragaye ko muri kiriya gihugu hamaze gucengera umuco usa n’uwemerera abaturage gutunga intwaro nk’uko bigenda bigaragara mu bitangazamakuru byo muri kiriya gihguu btandukanye, aho abashyamiranye gato bahita barasana bityo na none umuntu akaba yaviga ko gutunga intwaro ari bimwe mu bituma abantu bumva ko bakaze bityo bakazigira igikangisho.
Muri Werurwe 2016 , nibwo umuvugizi w’igipolisi cya Uganda Gen Kale Kayihura yarusimbutse nyuma yo gutegwa igico n’abitwaje intwaro mu gace ka Rwenzori ubwo yari mu gikorwa cyo gukangurira abaturage kwicungira umutekano.
Nyuma yaho gato, leta ya Uganda yafunze imiryango yagurirwagamo n’abasirikare n’abapolisi bo muri kiriya gihugu nyuma y’uko banyweye bagasinda bakarasagurana mu gace ka u gace ka Barracks, bamwe bagakomereka abandi bagapfa, aho inzego z’umutekano zivuga ko nta wundi mwanzuro wagombaga gufatwa nk’uko byatangajwe na Gen Katumba Wamala, uhagarariye igisurukare cya Uganda.
Mu kwezi kwa 11/2016, umwe mu basirikare bakomeye Major Sulaiman Kiggundu na we yishwe arashwe n’abantu bari kuri moto.
Mu gitondo cyo kuwa 17 Werurwe 2017, nibwo umuvugizi w’igipolisi cya Uganda AIGP Andrew Felix Kaweesi yishwe arashwe amasasu agera kuri 27 ndetse na bamwe mu mamugenda impande n’uwari umutwaye.
Ntibyarangiriye aho kuko nyuma ya ho undi mugabo w’umukire yaje kurasirwa mu iduka rye nyuma y’uru rupfu rwa AIGP Kaweesi asanzwe mu iduka rye mu mujyi wa Kampala.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
BBC itangaza kandi ko nyuma yahoo gato undi mwana w’imyaka 3 yishwe arashwe n’umwe mu bapolisi bo muri kiriya gihugu kuri ubu akaba ari no gukurikiranwa.
Muri 2014, akanama gashinzwe guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku isi, katangaje ko umupolisi wo mu gihugu cya Uganda yarashe umunyamakuru amuziza ko yamufashe amajwi ubwa yarimo gutongana n’umuntu ucuruza inyama.
Ku itariki 1 Gashyantare 2017, mu gace ka Nsambya ho mu gihugu cya Uganda, umupolisi witwa Godfrey Sabiiti yarashe umugore we aramwica hanyuma nawe ahita yirasa bombi bahasiga ubuzima. Naho ku itariki ya 22/03/2017, umupolisi arasa mugenzi we aho Vicente Semuvumbi, wishwe yakoreraga kuri station ya polisi ya Lwebitakuli mu gihe uwamurashe yakoreraga kuri station ya Matete, ibi bikaba byaratangajwe n’ikinyamakuru cyo muri kiriya gihugu Daily monitor.
Mu kwezi kwa kabiri na none uyu mwaka wa 2017, muri kiriya gihugu hamenyekanye ishimutwa n’iyicwa ry’abashinwakazi babiri ryabereye muri Makerere ya 2 muri Zone C mu mujyi wa Kampala.
Kimwe n’ubundi byicanyi bwa hato na hato muri kiriya gihugu akenshi usanga bunihishwe inyuma n’inzego z’umutekano, abantu baraza gushira mu gihe nta gikozwe.
Ku itariki ya 24 Werurwe 2017, nibwo Mu bitaro by’indwara z’amaso havumbuwe intwaro zitandukanye ndetse n’ibitangazamakuru bya ho bikaba bikomeza kugenda byerekana intwaro zavuye mu baturage zitunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Mata 2017, ikinyamakuru daily monitor cyo muri kiriya gihugu cyatangajwe urupfu rw’umugabo utaramenyekana wishwe arasiwe mu gace ka Kaggwa hamwe na Kololo ndetse n’umupolisi uzwi ku mazina ya Bernard Ibanda yajyanywe kwamuganga avirirana amaraso nyuma yo kwirasa amasasu 3 yose akanga gupfa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa nyuma y’urupfu rw’umuvugizi w’igipolisi AIGP Kaweesi, nibwo Perezida museveni yatangaje ko igipolisi cya Uganda cyamaze kwinjirwa n’abagambanyi bagenda bikiza bagenzi babo gahoro gahoro, ndetse agahita anatangiza umushinga wo gushyira za kamera ku mihanda nubwo nta wakwizera ko bihagije kugira ngo bikemure ikibazo cy’ubwicanyi muri kiriya gihugu.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *