Uganda: Fille Mutoni yatumye  uwahoze ari umugabo we atandukana n’umukunzi mushya

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwandakazi Fille Mutoni ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda yazonze umutima w’umugabo bahoze bakundana, Mc Kats bituma atandakuna n’umukunzi we mushya, Patricia.

Edward Katamba uzwi nka Mc Kats yatandukanye na Fille bapfa gucana inyuma.

Kuri ubu uyu mugabo bivugwa ko yamaze gutandukana n’umukunzi we mushya bitewe n’amakuru yasakaye ko bapfuye ibibazo byo mu buriri.

Uyu mukobwa witwa Patricia yavuze ko atakomeza kubana na Mc Kats kuko kwibagirwa burundu no kukwikura mu mutima we Fille byamunaniye.

KATS
Patricia wari usanzwe akundana na Mc Kats

Uyu mukobwa nk’uko Ghafla ibitangaza, yananiwe kwihanganira uburyo Katamba yahoraga avuga ibintu byinshi bitoroshye yanyuzemo ubwo yari kumwe na Fille. Ibi byagaragaye ko Katamba atigeze areka Fille n’ubwo bari baratandukanye.

Ukubana kwa Fille na Katamba kwaranzwe n’ibibibazo uruhuri ahanini bishingiye ku gushinjanya gucana inyuma. Katamba yavugaga ko Fille yamuciye inyuma akaryamana n’umugabo uba mu Mujyi wa Landani (London) witwa Nkuba Kyeyo. Fille na we yamushinjaga kuryamana n’uwitwa Shadia utuye Makindye mu gihe we yari mu gitaramo cyabereye Hoima.

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *