Uwahoze ari umukuru w’igipolisi cya Uganda, Gen. Kale Kayihura, kuri iki Cyumweru yongeye kwerekana ko akiri umusirikare kandi atarasaza ubwo yirukankaga ibirometero 16 mu rwego rwo guha icyubahiro ikipe y’imikino ngororamubiri ya Uganda n’Umugande uherutse kwegukana umudari wa zahabu i Tokyo mu Buyapani mu mikino Olimpike nk’uko tubikesha Chimpreports.
Gen. Kayihura ati “Muri iki gitondo, ku Cyumweru, itariki 08 Kanama 2021, abakozi banjye na njye twirutse ibirometero 16 muri Katebe, kashagama yacu nziza twizihiza kandi duha icyubahiro intwari zacu zo mu mikino olimpike ya Tokyo, n’ikuzo bazaniye igihugu cyacu, Uganda”
Kuwa Gatanu ushize nibwo Joshua Cheptegei, wirukanse asiganwa muri metero 5000, yegukanye umudari wa zahabu mu mikino ya nyuma ya Olimpike yaberaga mu Buyapani, aho yaje imbere ya Mohammed Ahmed wari uhagarariye Canada, wabonye umudari wa Argent, na Paul Chelimo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wabonye umudari wa Bronze.
Cheptegei, yakoresheje iminota 12 n’amasegonda 58, aba Umugande wa mbere wari utsinze iri siganwa atwara umudari wa zahabu yari amaze igihe kirekire ahatanira yarawubuze.

Gen. Kayihura wagaragaye yiruka ibirometero 16 imbere n’inyuma hari abashinzwe kumurinda, avuga ko ikipe yari ihagarariye Uganda yakoze ibirenze ibyo yigeze kubasaba muri kapchorwa ko umunsi umweumwe bazasangira imidari ya zahabu na Argent n’abirukansi b’ibyamamare b’Abanyakenya b’abaturanyi babo. Ati “ Hashize igihe ariko nizera ko bakibyibuka.”


