Abasaga 60 bo mu ishyaka FDC ( Forum for Democratic Change) rya Dr Kizza Besigye batangaje ko barivuyemo bagakurikira (Rtd) Gen Mugisha Muntu, nyuma yaho ngo baboneye ko ririmo akavuyo.
Aba bavuga ko bitandukanije na Besigye harimo abo muri Ankole, bavuga ko bafashe umwanzuro nyuma yo kubona ko ubuyobozi bw’iri shyaka bwananiwe gushyiraho imirongo ngenderwaho kandi inagaragarira buri wese mu banyamuryango.
Nk’uko ikinyamakuru Observer cyo muri Uganda kibitangaza, ngo abavuye muri iri shyaka FDC, ni Daniel Kafurekawari wari umunyamabanga waryo mukuru muri Mbarara district , Mweteise Bintabara wari umuyobozi waryo muri Kiruhura district, n’abandi bayobozi batandukanye muri Kiruhura, Isingiro, Ntungamo, Ibanda, Sheema, Mitooma, Rubirizi, Bushenyi ndetse na Buhweju.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inline Related Posts” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Kafureka avuga ko FDC yateshutse ku mahame yayo, byatumye itakaza imbaraga yari ifite, yagize ati “ Twananiwe kwemeranya ku mahame yadufasha gufata ubutegetsi, ubu FDC isigaye ku ngingo yo kurwanya ubutegetsi gusa, abandi batiyumva muri iyo nzira gusa nk’urugero rwo guteza imbere ishyaka ndetse no gushyiraho amahame shingira kuva hasi kugera muri District, nta jambo tugira, batubwiye ko utiyumva mu murongo wa opozisiyo gusa nta mwanya yahabwa”.
Bintabara wariyoboraga muri Kiruhura district avuga ko we n’abandi bayobozi bayobotse ishyaka rya Mugisha Muntu, nawe wavuye muri FDC muri Nzeri akaba yaratangaje ko izina ry’ishyaka yashinze azaritangaza mbere ya Noheli.
Ishyaka FDC (Forum for Democratic Change) ryashinzwe ku wa 16 Ukuboza 2004, na Dr Kizza Besigye wari inshuti na Perezida Museveni, ni ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Uganda, Mugisha Muntu akaba yari Perezida waryo kuva mu 2012.


