Umuhungu wa Perezida Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba arashinjwa kuzambaguza abantu ubwo yinjiraga mu kabari kitwa Sky Lounge kazwi cyane mu Mujyi wa Kampala.
Ku munsi mukuru w’umwaka mushya, Gen Muhoozi usanzwe ari umujyanama wa se mu bijyanye n’ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare bivugwa ko abarinzi be bahagurukije abantu bari basanze mu byicaro byabo kugira ngo yicare.
Ni nyuma y’aho abantu benshi kuri twitter bamaganye imyitwaririre y’uyu mujenerali.
Ku rundi ruhande, Ubuyobozi bwa Sky Lounge bwavuze ko ibivugwa ku mbugankoranyambaga ari ibihuha kuko Gen Muhoozi yakiriwe neza kandi ko nta kibazo na kimwe cyabayeho nk’uko Chimpreports ibitangaza.
Buti “ Musigeho guha agaciro ibihuha biri kuri interineti. General yakiriwe neza kandi abakiriya bacu barabyishimiye. Twishimiye kumwakira.”
Umuvugizi w’Ibiro bya Muhoozi, Maj. Chris Magezi atangaza ko aka kabari kari kuzuyemo abantu barimo kwishimira umwaka mushya ariko ko nta bikorwa byo guhohotera abari aho bayabayeho.
Ati “ Nta gusunika no guhutaza bigambiriwe byabayeho nk’uko bivugwa. Ahubwo abantu barimo kwegerana cyane kuko abantu bari benshi.”
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Maj. Magezi yavuze ko ibijyanye n’abari bambaye ingofero zitukura zizwiho kwambarwa n’abo kwa Bobi Wine nta n’umwe wahutajwe nk’uko byari byavuzwe.
Ati “ Nta n’umwe wasunitswe bigambiriwe bitewe n’uko yari yambaye. Birababaje kubona ibi byagizwe politiki.”
Uyu mugabo avuga ko Gen Muhoozi yamaze nk’iminota 30 muri aka kabare kandi ko basize abari aho bari amahoro.
Ni inshuro nke, Gen. Muhoozi agaragara ahantu hahurira abantu benshi nko mu kabari, iyo bibayeho bivugisha benshi hanini bitewe no kuba ari we muhungu rukumbi wa Perezida Museveni ndetse akaba n’umwe mu bafite ipeti ryo hejuru mu gisirikare cya Uganda (UPDF).


