“Ntimumbwire perezida wanyu n’inteko ishinga amategeko yanyu, igisirikare ntigishobora gutegekwa n’abasivili”, aya ni amwe mu magambo minisitiri w’umutekano wa Uganda, Gen. Elly Tumwine ashinjwa kuvuga mu gihe akomeje gukurikiranwaho gutera ubwoba abagize inteko ishinga amategeko.
Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuzima ya Uganda, Sarah Opendi yatangaje ko abona mugenzi we w’umutekano, Gen. Elly Tumwine nk’umuntu urangwa n’iterabwoba ku banyantege nke nk’uko yakoresheje ijambo ry’Icyongereza (a bully).
“Sinavuga ngo ni ukutagira ikinyabupfura ahubwo uko njyewe mbibona mureke mvuge ko Gen Tumwine ari umuntu urangwa n’iterabwoba,” ibi bikaba byatangajwe na Minisitiri Opendi kuri uyu wa Kane nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga.
Yari imbere ya komite y’inteko ishinga amategeko ikomeje gukurikirana ikibazo cya Gen. Tumwine ku magambo akomeje kuvuga yibasira inteko.
Kuwa 22 Nyakanga ubwo yari mu biro bye, bivugwa ko Gen Tumwine yigize umuntu udatewe impungenge n’Inteko Ishinga Amategeko na perezida wayo, Rebecca Kadaga.
Icyo gihe ngo yagize ati: “Inteko ishinga amategeko ni iki? Perezida (wayo) ategeka inteko ntabwo ari Uganda. Iki gihugu cyabohowe n’igisirikare ntabwo ari inteko ishinga amategeko ye. Ntimumbwire perezida wanyu n’inteko ishinga amategeko yanyu, igisirikare ntigishobora gutegekwa n’abasivili.”
Mu nama n’abadepite kuri uyu wa Kane, Hon. Opendi yashimangiye ko Gen Tumwine yavuze aya magambo koko nk’uko byavugwaga n’umudepite witwa Atkins Katusabe.
Yagize ati: “Yavuze ayo magambo neza mpari. Ndibuka mbyivangamo nkavuga ko umudepite ntaho afite ho kuzamura ibibazo by’ingenzi ku gihugu,”
Opendi akaba yakomeje asaba Gen. Tumwine kuba umunyakuri agahishura ibikubiye mu kiganiro bagiranye byose.
Ubwo yageraga imbere ya komite y’inteko ikomeje kumukurikirana ariko kuwa Kabiri ushize, Gen. Tumwine yateye utwatsi ibyo ashinjwa avuga ko ari ibihimbano bigamije kumwanduriza isura.


