Guverinoma ya Uganda kuri uyu wa Gatanu yahagaritse ibikorwa by’imiryango itegamiye kuri leta (ONGs) igera 54, aho umwe muri yo uvuga ko ari ugutotezwa gushingiye kuri politiki.
Ihagarikwa ry’iyi miryango bivugwa ko rishingiye ku mpamvu zitandukanye zirimo kutubahiriza amabwiriza asaba imiryango nk’iyi kutivanga muri politiki.
“Twahagaritse ibikorwa byayo,” Uyu ni Steve Okello, chairman w’urwego rukurikirana ibikorwa by’imiryango itegamiye kuri leta avugana na Reuters.
Imiryango yagezweho n’iki cyemezo irimo n’iharanira uburenganzira bw’impirimbanyi za politiki n’ubw’abantu bagizweho ingaruka n’ibikorwa byo gucukura peteroli mu burengerazuba bw’igihugu.
Iyi nkuru dukesha Reuters ivuga ko Guverinoma ya Perezida Museveni uko imyaka ishira yagiye yongera igitutu ku miryango itegamiye kuri leta, iyishinja gushyigikira abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Dickens Kamugisha, ukuriye Africa Institute for Energy Governance (AFIEGO) yagize ati “ Iri ni itotezwa rya politiki. Iyo ukora akazi batishimira uba umwanzi wabo nimero ya mbere. Tuzarwanya icyemezo cyabo mu rukiko.”
AFIEGO yakunze kwigaragaza mu bikorwa byo guharanira uburenganzira bw’abantu bagirwaho ingaruka n’imishinga y’ubucukuzi bwa peteroli.
Mu ukuboza umwaka ushize, Igipolisi cya Uganda cyafunze umwe mu bantu banenga leta akaba n’umuyobozi w’umuryango Chapter Four Uganda, umwe mu yahagaritswe kuri uyu wa Gatanu, ashinjwa ibirego by’iyezandonke.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


