Inzego z’umutekano za Uganda zataye muri yombi Colonel w’Umunya-Sudani y’Epfo ushinjwa kujya gushaka urubyiruko rwo kwinjiza mu mutwe w’inyeshyamba mu majyaruguru ya Uganda.
Iri tabwa muri yombi ryabereye ahitwa Koboko ku Cyumweru gishize, aho Josephine Angucia, umuvugizi w’igipolisi muri West Nile avuga ko Col John Data Taban w’imyaka 51, nawe yemeye ko bashakaisha abarwanyi muri Sudani y’Epfo no muri Uganda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Madamu Angucia ntiyasobanuye umubare w’urubyiruko rumaze kwinjizwa mu nyeshyamba z’umutwe wa SPLA-IO, gusa avuga ko bamwe muri uru rubyiruko bagarutse bavuze ko Col Data yabizezaga amafaranga n’akazi ariko bakaza kwisanga mu nkambi z’inyeshyamba bikarangira bahatiwe kurwanya igisirikare cya leta.
Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Daily Monitor irakomeza ivuga ko Col Paul Gabriel Lam, umuvugizi wungirije w’umutwe wa SPLA-IO uyobowe na Dr Riek Machar, yari aherutse gutangaza ko urubyiruko rujya kwiyunga kuri uyu mutwe rubikora ku bushake.
Nubwo bivugwa gutya, Brig. Richard Karemire, umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, yemeje itabwa muri yombi rya Col Data, ariko ahakana ayo makuru yo kwinjiza urubyiruko rw’Abagande mu nyeshyamba nubwo yemeye ko birho ariko atari cyane kandi babyitaho.
Brig. Karemire yakomeje avuga ko uyu Data ari umuntu wihaye ipeti rya Col ariko atari we.
Yaboneyeho gusaba imitwe itandukanye yitwara gisirikare ishaka abarwanyi kureka gukoresha Uganda avuga ko abazabikora bazajya bashyikirizwa ubutabera. Yavuze ko na Data bari kumukoraho iperereza vuba bakazamugeza imbere y’urukiko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


