Uganda: Hafashwe Umwongereza wamamazaga umuti avuga ko uvura indwara zirimo sida na cancer

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cya Uganda muri Fort Portal cyataye muri yombi Umwongereza William Sam Little, umaze iminsi yamamaza gukoresha ikitwa Miracle Mineral Solution (MMS) nk’umuti wa cancer, Sida, malaria ndetse n’izindi ndwara.

Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi muri Rwenzori, Lydia Tumushabe, ngo havugwa ko Little yatangaga uno muti w’amazi bivugwa ko ukozwe mu bintu bitazwi ariko birimo chloride Dioxide nka bimwe biba mu mavuta atukuza, aho ngo yagendaga awuha abantu mu turere twa Kabarole, Kasese na Kyenjojo.

Tumushabe avuga ko Little yatawe muri yombi kuwa gatatu akuwe mu giturage cya Kitembe, mu Karere ka Kabarole ari kumwe n’Abagande babiri, Tadeo Samula na Albert Samuel b’imyaka 27.

Mu byumweru bibiri bishize, itangazamakuru ryo mu Bwongereza ryari ryatangiye gutangaza ukuntu Little yari muri Uganda asakaza umuti utemewe nk’uvura indwara kandi ngo uwo muti ni mubi cyane ku buzima kandi Little nta bintu by’ubuvuzi yigeze abamo.

Iyi nkuru dukesha Kampala Dispatch ikomeza ivuga ko ubwo yahatwaga ibibazo kuri polisi, Little yanasanganywe urumogi n’ibindi bintu yavuze ko byifashishwa mu gukora Miracle Mineral Solution. Mu gakapu ke kandi ngo basanzemo amababa y’inyoni n’uduce tw’imyenda.

Uyu mugabo ariko akaba yarashimangiye ko ari gukora ibikorwa by’ubugiraneza muri Uganda kandi ari mu butumwa bwo kweza amazi ya Uganda kugirango atangire gukiza abantu indwara zose.

Yanavuze ko arimo kubaka ikigo cy’imfubyi muri Paruwasi ya Gweri, muri Karambi nubwo atasobanuye uwamuhaye uburenganzira ndetse ananirwa kugaragaza igishushanyo cy’icyo kigo. Tumushabe akaba avuga ko igipolisi cyatangiye iperereza kuri uwo mushinga wa Little.

Ibi bibaye mu gihe mu minsi ishize muri iki gihugu cya Uganda n’ubundi havuzwe ko igipolisi kiri gushakisha Umunyamerika Robert Baldwin ukomoka muri Leta ya New Jersey, nawe ushinjwa kubeshya abakirisitu ko afite umuti ukora ibitangaza abinyujije mu masengesho ya Pentecote mu burengerazuba bw’igihugu.

Kanda hano hasi usome iyo nkuru

https://bwiza.com/2019/05/22/uganda-polisi-irahiga-bukware-umupasiteri-ubeshya-abantu-ko-afite-umuti-ukiza-sida/

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *