Uganda haranuka urunturuntu n’indege z’intambara zasohowe mu bubiko

Sangiza iyi nkuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane taliki 5 Gicurasi 2016, nibwo mu mujyi wa Kampara hagaragaye indege zikoreshwa mu ntambara, ziri mu myitozo aho ngo zizakoreshwa ku munsi Museveni azarahiriraho.
Izi ndege zagaragaye zizenguruka Kampala yose ziri mu myitozo, aho zizakoreshwa mu gucunga umutekano Taliki 12 uku kwezi aho Perezida Museveni azarahirira kuba Perezida wa Uganda.
Umuvugizi w’ingabo za Uganda Lt Col Paddy Ankunda, yirinze kugira icyo atangaza ku birebana n’iyo myitozo y’izo ndege z’intambara, kuko ubwo yahamagarwaga kuri telefoni yahise ayikupa nk’uko Chimpreport ibitangaza.
Uru rusaku rw’izi ndege rwaherukaga kumvikana mu gace ka Soroti umwaka ushize,ubwo Amama Mbabazi yajyaga kwiyamamarizayo mu matora yo guhatanira kuba umukuru w’igihugu.
Mu mujyi wa Kampala, izi ndege zaherukaga kugaragara mu 2012, ubwo hizihizwaga yubire y’imyaka Uganda yari imaze ibonye ubwigenge.
Ibi bibaye nyuma y’uko mu minsi micye ishize aribwo Kizza Besigye yatangaje ko kuri uyu munsi Perezida Museveni azarahiriraho, aribwo nawe azarahira nk’umukuru w’igihugu.
Yabitangaje yemeza ko ari we watsinze amatora yabaye taliki 18 Gashyantare 2016, aho ashimangira ko Museveni atakabaye arahira kuko atatsinze, kugeza ubu abantu benshi bakaba bibaza ndetse banafite impungege ko hashobora kuvuka ibibazo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *