Uganda: Haravugwa itotezwa rya bamwe mu bayobozi nyuma y’urupfu rwa AIGP Kaweesi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’urupfu rw’uwari umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, AIGP Andrew Kaweesi, bamwe mu bayobozi n’abaturage bafashwe n’iperereza baratakamba kubera ibikorwa by’iyicarubozo bari gukorerwa.
Chimpreport ivuga ko hari abayobozi ndetse n’abaturage batawe muri yombi bikekwa ko babonye uyu mupolisi yicwa mu kwezi gushize hamwe na bagenzi be 2 barimo uwamurindaga n’uwari utwayi imodoka barimo, ubwobagabwagaho igitero cy’amasasu bose bakahasiga ubuzima.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi w’akarere ka kamwenge, Byamukama Geoffrey, ni umwe mu bayobozi batawe muri yombi kuva Kaweesi yakwicwa.
Abo mu muryango we bavuga ko uyu muyobozi kugeza ubu aho ari atabasha gushinga maguru ngo ahagarare kubera ibyo akorerwa n’abamucumbikiye, dore ko bavuga ko akubitwa uko bukeye n’uko bwije.
Ibi ni bimwe mu byatangajwe kuri ikicyumweru ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa Pasika, aho banavuze ko kuri uyu wa mbere hari inama n’abanyamakuru bakabasha kubamenyesha abandi benegihugu ibyo bene wabo bafatiwe mu kiswe iperereza bari gukorerwa.
Abo mu muryango w’uyu muyobozi basab ainzego zirengera uburenganzira bwa muntu ko zarenganura umuntu wabo ku itotezwa ari riri gukorerwa abaturage bafashwe n’iperereza rikaba rikorwa n’inzego z’umutekano za Uganda kandi nta n’icyaha kibahama.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
AIGP Kaweesi yishwe araswe mu kwezi gushize kwa Werurwe n’abantu bataramenyekana, gusa iperereza rikaba hari abo ryataye muri yombi ndetse n’abakekwa.
Gusa aba bayobozi n’abaturage bo mu gace kakorewemo ubu bwicanyi, bo bakaba barafashwe nk’abakabaye barabonye uwamwishe na bo bakaba bagicumbikiwe.
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *