Igipolisi cya Uganda mu Karere ka Rukiga kiravuga ko cyatangiye iperereza ku iyicwa ry’Umunyarwanda w’imyaka 29 wakubiswe ibuye mu mutwe bikamuviramo urupfu mu giturage cya Kigara, mu Murenge wa Kamwezi, hafi y’umupaka uhuza Uganda n’u Rwanda.
Umuvugizi w’igipolisi muri Kigezi, Elly Maate, yemeje aya makuru, avuga ko nyakwigendera ari uwitwa Augustine Kwizera, ukomoka mu Rwanda ariko wari utuye mu giturage cya Kigara.
Elly Maate avuga ko nyakwigendera yakubiswe ibuye n’uwitwa Anastus Munyambibi w’imyaka 58, nawe w’Umunyarwanda baba mu giturage kimwe nk’uko iyi nkuru dukesha kimwe mu binyamakuru byo muri Uganda ivuga.
Kwizera yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kamwezi ya IV, aho yatangarijwe ko yapfuye akihagera. Maate akaba avuga ko igipolisi cyahise kijya ahabereye ibi kigata muri yombi ukekwa ngo ahatwe ibibazo.
Biravugwa ko yaba Munyambibi na Kwizera, bombi bari bamaze imyaka 10 batuye muri Kamwezi kandi bakaba bari bazwiho kugirana isano kuko ngo bose bakomoka mu Rwanda.
Maate akavuga ko mu gihe umurambo wahawe umuryango we ngo ushyingurwe, ukekwaho ubwicanyi we yajyanywe na polisi ngo akomeze guhatwa ibibazo.


