Uganda: Igipolisi kigiye guperereza ikibazo cyo gukoresha impunzi ubusambanyi kivugwamo n’abapolisi

Sangiza iyi nkuru

Ibi Umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda akaba yabitangaje kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Werurwe,  mu kiganiro n’abanyamakuru kuri station nkuru ya polisi muri Kampala.
Igipolisi cya Uganda cyatangaje ko kigiye gutangira iperereza ku bapolisi bacyo bavugwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gukoresha abantu ba ntaho nikora ubusambanyi ariko bikaba byibasira impunzi zahungiye muri iki gihugu.
Umuvugizi w’igipolisi, Emilian Kayima, akaba yasubizaga ibirego byashyizwe ahagaragara n’iperereza ryakozwe na Televiziyo y’igihugu, NTV, aho iri perereza ryagaragayemo na bamwe mu bakozi ba leta bavugwaho gukoresha impunzi ubusambanyi bazizeza  kubona ibyangombwa bitandukanye birimo ibyatuma zijyanwa mu Burayi na Amerika.
Muri iki kiganiro Kayima yavuze ko iki ari ikibazo gikomeye gikeneye gukorerwa iperereza kandi nihagira uwo bazasanga yaragize uruhare muri ibi bintu amategeko azakora akazi kayo ariko yongeraho ko kuri ubu batakwemeza ko hari abantu bari inyuma y’ibi bikorwa byo guhohotera impunzi.

YouTube player

Iperereza ryakozwe na NTV rivuga ko ibi bikorwa byo gukoresha ubusambanyi impunzi zizezwa ibintu bitandukanye bigirwamo uruhare na bamwe mu bapolisi, abayobozi b’impunzi ndetse na bamwe mu bakozi ba HCR. Abana benshi b’abakobwa b’impunzi ngo bakaba bakoreshwa ubusambanyi binyuze muri ubu buryo.
Umwe muri aba wavuganye na NTV avuga ko yahunze ava muri Somalia mu myaka 5 ishize yizeye kuzimurirwa mu kindi gihugu. Nyamara, ngo nyuma y’amezi menshi agerageza gusaba icyemezo muri minisiteri y’intebe, mu biro bishinzwe impunzi ubusabe bwe bwagiye bwirengagizwa bigeze aho umwe mu bakozi b’ibi biro amubwira ko hari ibindi akeneye gukora kugirango dosiye ye yihutishwe.
Iyi mpunzi iti: ” Yaravuze ngo arashaka amafaranga ariko mubwira ko amafaranga yashakaga ntayo mfite. hanyuma aravuga ati niba atari amafaranga ngiye kukwereka ikindi twakora…aravuga, ngo niba nta mafaranga ufite ugomba kuryamana nanjye ubundi ukizera ko nzakurikirana urupapuro rwawe kugeza ku iherezo.
vlcsnap 2018 03 26 15h29m24s214
Uyu mukobwa wahawe izina rya Anita yemeye gukora ibyo yasabwe ndetse abikuramo inda ariko ntiyongera guca iryera uwo mugabo. Ati: ” Naramuhamagaye mubwira ko nasamye aravuga ngo; Ok! arangije phone ayikuraho “.
Ngo n’iyo yasubiraga kumureba aho yakoreraga ntawe yabonaga kandi ngo yatinye gukomeza kwinjira muri ibyo biro atinya ko na ya dosiye ye yari guteshwa agaciro.
Uyu mugore yakomeje avuga ko benshi bajya aha hantu basabwa gutanga amafaranga waba utayafite ukabwirwa gukoresha ubundi buryo ufite bikarangira bibaye ngombwa ko habaho kubasambanya.
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya
 

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *