Uganda: IGP Kale Kayihura ashobora kwisanga mu rukiko yiregura ku gukoresha umwanya we nabi

Sangiza iyi nkuru

Ibiro by’Ubugenzuzi Bukuru bwa Guverinoma (IGG) muri Uganda bwashyize mu majwi muri raporo yabyo umukuru w’igipolisi n’abandi bapolisi bakuru mu byaha bya ruswa, gukoresha inyandiko mpimbano, gukoresha nabi umutungo wa leta no gukoresha imyanya yabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu 2015 akaba ari bwo perezida Museveni yasabye IGG kuyobora iperereza ku gipolisi nyuma y’uko yari amaze guhabwa amakuru y’uko hari abapolisi bamwe bakuru batanze ruswa kugirango bazamurwe mu ntera mu gihe abandi binjijwe mu gipolisi batujuje ibisabwa.
Byari biteganyijwe ko iri perereza rizasozwa mu gihe cy’imyaka 2.
Amakuru yizewe agera ku rubuga Spyreports aturutse muri IGG akaba avuga ko iperereza ryarangiye ndetse raporo ikaba igomba gushyikirizwa ubuyobozi bwa IGG ari nayo izayishyikiriza perezida Museveni.
Ayo makuru akavuga ko iyi raporo izashyikirizwa perezida, minisitiri w’imirimo ya leta, urwego rushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu, Umukuru w’igipolisi (IGP) ndetse n’umugaba mukuru w’ingabo (CDF).
Abakoze iperereza bakaba bavuga ko basanze umukuru w’igipolisi, IGP Gen. Kale Kayihura ari muri iyi raporo ashinjwa kuba hari abapolisi yinjije mu gipolisi nta byangombwa by’amashuri bize bafite kandi bibujijwe n’itegeko nshinga.
Bikavugwa ko hari abapolisi bagiye bangirwa kujya kuri cadet course kubera kutagira ibyangombwa by’amashuri bafite ariko bakinjizwa mu gipolisi ku mabwiriza ya Kayihura.
Amakuru akaba akomeza avuga ko abapolisi bose bajya kuri cadet course bagomba kuba bafite impamyabumenyi, ariko abenshi bakaba barasanzwe bataranarangije umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye.
Umwe mu bahaye uru rubuga amakuru, avuga ko abapolisi basaga 300 bari birukanwe mu Ishuri rya Polisi rya Kabalye, bari bafite amashuri ari munsi y’atandatu yisumbuye ndetse bakemera ko binjijwe mu gipolisi ku mabwiriza y’umukuru wacyo, Gen Kale Kayihura.
Gen Kale Kayihura kandi ngo anavugwaho kuzamura mu ntera bamwe mu bapolisi mu buryo budasobanutse.
Uvugwa wazamuwe muri ubu buryo akaba ari uwitwa Nixon Agasirwe kuri ubu uri no mu butabera akurikiranweho ibyaha byo gucyura ku ngufu Abanyarwanda batatu barimo Lt. Joel Mutabazi.
Amakuru kandi akomoza ku wahoze ari umunyamabanga wihariye wa IGP Kayihura witwa Jonathan Baroza bivugwa ko yahabwaga ruswa akagira abapolisi ashyira ku rutonde rw’abagomba kuzamurwa, ari nako yakuraga abandi kuri uru rutonde akabasimbuza abandi nyuma yo kwakira amamiliyoni y’amashilingi.
Abakoze iperereza bakaba bavuga ko bamwe mu bapolisi bakora mu rwego rushinzwe abakozi nabo bagiye bakira miliyoni z’amashilingi bazihawe n’abapolisi bakazamurwa inshuro 2 mu gihe kitarengeje imyaka 2.
Aba bakaba bavuga ko ibi binyuranyije n’amahame agenga igipolisi, aho umupolisi azamurwa mu ntera 2 mu myaka 2 kandi nta masomo ya polisi yigeze yitabira.
Bamwe mu bapolisi bavugwaho kugira uruhare mu kuzamurwa muri ubu buryo barimo; ACP Polly Namaye, ACP James Ruhweza, ACP Siraji Bakareke, ACP Denis Namuwoza n’abandi.
Iperereza rikaba rigaragaza ko abo bapolisi batanze ruswa kugirango bazamurwe kandi bakaba bagomba gukurikiranwaho ibyaha byo gukoresha nabi imyanya yabo, ruswa, ndetse bakamburwa ipeti rimwe nk’uko umwe mu bakoze iperereza yabwiye Spyreports.
Biravugwa ko iyi raporo nimara gushyikirizwa perezida Museveni, abayivugwamo bose bazagezwa imbere y’urukiko rurwanya ruswa bagashinjwa ibyaha byo gukoresha nabi imyanya yabo, ruswa, gukoresha nabi umutungo wa leta n’ibindi.
Ubwo uru rubuga rwahamagaragara Ali Munira, ushinzwe amakuru muri IGG ngo agire icyo avuga, yemeje ko iri perereza ku bapolisi bamwe bakuru ryakozwe ku bibazo bitandukanye, ariko yemeza ko raporo itarasohoka iperereza rikomeje yongeraho ko umupolisi uzagaragaraho ibi byaha agomba gushyikirizwa urukiko.
 
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *