Uganda: IGP Kale Kayihura yirukanye abapolisi hafi ya bose bakoraga mu biro bye

Sangiza iyi nkuru

Umukuru w’Igipolisi cya Uganda, IGP Gen. Kale Kayihura yirukanye itsinda hafi ya ryose ryakoraga mu biro bye aryohereza mu bijyanye no gucunga abakozi. Ibi akaba yabikoze mu gihe mu gipolisi hakomeje kurangwa umwuka utari mwiza ndetse akaba yaranatangaje ku mugaragaro ko yumva afite impungenge z’ubuzima bwe.

Mu bantu birukanwe biravugwa ko harimo n’umugore witwa Immaculate Musimenta wamufashaga bari bamaze imyaka itanu yose bakorana, ndetse n’uwari umufasha ku giti cye(Personal Assistant) witwa Jonathan Baroza nk’uko itangazo ryanyujijwe kuri radio na AIGP M. Balimwoyo kuri uyu wa kane nyuma ya saa sita rivuga.

Uyu Baroza hatatangajwe aho yoherejwe, akaba yari amaze iminsi anakora nk’umuhuza wa Gen. Kayihura n’izindi nzego z’umutekano.

Abandi bantu Kayihura yirukanye mu biro bye nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga, harimo Isaiah Igumira, David Sembera, Ambrose Rwanyonga na Emmanuel Ochamringa .

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iki kinyamakuru kandi kiravuga ko Komiseri wa Polisi, Sagal Abraham yakuwe muri Interpol akoherezwa ku Cyicaro Gikuru cya Polisi muri Naguru akaba ari we ugiye kuba umufasha wa Gen. Kayihura wihariye (Personal Assistant).

Izi mpinduka zikozwe mu gipolisi cya Uganda kandi zije nyuma y’ibyumweru bicye perezida Museveni ahaye IGP Kayihura amabwiriza yo gusukura igipolisi yavugaga ko kimaze gucengerwamo n’abanyabyaha benshi.

Abakeneye ko bwiza.com yazabasura,n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu ibinyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.

 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *