Kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Gicurasi 2017, Perezida Museveni yongereye manda z’abayobozi mu by’umutekano batandukanye barimo na AIGP Kale Kayihura, wari uherutse gusabirwa na Dr Besigye utavuga rumwe na leta kwegura amushinja kunanirwa kuzuza inshingano ze mu biro.
Daily monitor ivuga ko uyu AIGP Kayihura yongewe igihe kingana n’imyaka 3 ngo azane impinduka mu mutekano wa Uganda, aho agomba gukorana bya hafi na sosiyete yo mu gihugu cya Algeria iri gushyira za kamera ku mihanda hagamijwe gucunga umutekano kuva umukuru w’igipolisi IGP Kaweesi yakwicwa arashwe mu minsi ishize, perezida Museveni akaba yamwongeje igihe cyo kutobora agendeye ku bubasha ahabwa n’itegeko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu bandi bongerewe igihe cy’inshingano bari basanzweho harimo umwungirije, Okoth Ochola; ushinzwe imfungwa, Dr Johnson Byabashaija, ndetse n’umwungirije Mr James Mwanje wari unasigaje iminsi micye ngo arangize manda ye ya nyuma muri uku kwezi, aba bose bakaba bazakomeza kuyobora kugeza muri 2020.
Ku itariki ya 14 Werurwe uyu mwaka, nibwo umuvugizi w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda yandikiwe ibaruwa imusaba kwemerera aba bantu kongrerwa igihe cyo kuyobora, iyi baruwa ikaba yarasubijwe ibyemeza hakurikijwe ingingo ya 213 mu itegeko Nshinga rya Uganda ryo mu 1995.
Muri uku kwezi, nibwo IGP Kayihura yitabye Inteko ishinga amategeko ya Uganda, gusobanura ku bibazo by’ubwicanyi bigenda bigaragara mu gipolisi cya Uganda abereye umuyobozi guhera mu mezi yashize, ubwo umuvugizi AIGP Kaweesi yicwaga, ubu bwicanyi bukaba bwarakomeje gukorwa gahoro gahoro haba mu bapolisi ubwabo, iyicwa ry’abacuruzi n’abandi batandukanye aho basangaga hari abapolisi babyihishe inyuma, ibi bikaba ari na byo Dr Kifefe Besigye yashingiyeho amusaba kwegura cyangwa akeguzwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuva umuvugizi w’igipolisi cya Uganda AIGP Kaweesi yakwicwa arashwe kuwa 17 Werurwe 2017, Guverinoma ya Uganda yahise itangiza gahunda yo gushyira za kamera ku mihanda aho bakeka ko abanzi baturuka, bityo AIGP Kale Kayihura akaba yongerewe igihe mu rwego rwo kunoza iperereza rigikomeje gukorwa ku rupfu rwa Kaweesi, akorana cyane n’abanyamahanga bari kubafasha muri icyo gikorwa cyo kurinda umutekano.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


