Uganda ni cyo gihugu gicumbikiye umubare munini w’impunzi ku mugabane w’Afrika. Miliyoni 1.6. Nyamara, ubu impunzi zugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’amafaranga azitunga yagabanutse cyane.
Abenshi muri izo mpunzi baturuka muri Sudani y’Amajyepfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bahunga amakimbirane n’ihohoterwa mu bihugu bakomokamo. Muri izi nkambi, 81% by’abaturage ni abagore n’abana.
Nakivale mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Uganda ni imwe mu nkambi ituwemo n’umubare munini w’impunzi zigera ku bihumbi185 kandi buri cyumweru yakira izindi zinjira.
Claire Birungi Agaba ukora mu muryango ufasha impunzi agira ati “Uganda ni nk’itara ry’amizero ku mpunzi nyinshi zihunga amakimbirane n’ihohoterwa mu bihugu byazo. Abanyekongo, abo muri Sudani abanya Sudani y’epfo bahabwa sitati y’ubuhunzi bitarinze byaca mu zindi nzira zigoranye.”Uganda, ku nkunga y’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, ntawe iheza. Ibikorwaremezo nk’amashuri n’ibitaro biterwa inkunga n’imfashanyo, bigirira akamaro impunzi ndetse n’abaturage baturiye inkambi.
Umuyobozi ushinzwe imfashanyo z’ubutabazi muri Uganda, Bruno Rotival agira ati”Ibikorwa by’ubutabazi muri Uganda bifite icyuho cy’inkunga. Ibibazo byose bikomeye ku isi bibona amafaranga menshi. Gusa hano inkunga ishobora kuba nke, ariko twizeye ko tuzagerageza gutuma hano bidahungabana cyane.”
Nubwo hashyizweho ingufu, ibibazo bikomeje kuba byinshi. Ubukene n’abata ishuri mu nkambi bikomeza kwiyongera, mu gihe imirire mibi yibasira cyane abana, aho bigeze kuri 40%.”
Imwe mu ngaruka z’imirire mibi nuko abana bashobora kwandura indwara zikanabahitana.Nk’uko Dr. Justin Okello wo mu bitaro bya Nakivale III abivuga.
Byongeye kandi, igabanuka ry’imfashanyo z’ubutabazi ku isi mu myaka yashize ryakajije umurego. Kugeza mu mwaka wa 2018, buri mpunzi yakiraga amadorari 170 ku mwaka, ubu amafaranga yaragabanutse agera kuri $ 85 gusa.
nk’uko africanews dukesha iyo nkuru ikomeza ibitangaza, Guverinoma ya Uganda rero irasaba inkunga y’amafaranga mu baterankunga kugira ngo ikomeze politiki yayo y’ubudasa mu gufasha impunzi. Uganda iragaragaza kandi kuba itewe impungenge n’uko impunzi ziza buri munsi, ari nako umubare w’abana bavuka wiyongera, ibikomeza gushyira imibereho yazo mu buzima buteye inkeke.
Bwiza.com



One Response
Uganda ihangayikishijwe n’igabanuka ry’amafaranga agenewe impunzi
hubwo izompunzi bazishakire aho zikwiye kuja izo nzira karengane nazo zikwiye kwishima