Polisi mu gihugu cya Uganda yemeje amakuru avuga ko batahuye imbunda ebyiri mu rusengero ruyoborwa na Pastor Samuel Kakande, bamwe mu bayobozi barwo bakaba yatawe muri yombi.
Izi mbunda zo mu bwoko bwa AK47 zabonwe mu rusengero ruherereye mu gace ka Kubbiri Mulango, umuvugizi wa polisi muri aka gace, Emilian Kayima akaba ari we wemeje aya makuru nk’impamo.
Yagize ati: “ni ukuri twafashe imbunda ebyiri tunafata abantu babiri barimo umunyamabanga wa Pasiteri n’undi muntu umwe ufite ubwenegihugu bw’Ubuhinde, tuzabifashisha mu iperereza.
Mu gihe avuga ko bataramenya icyo izo mbunda zari kuzakoreshwa, yatangaje ko ibizava mu iperereza bizatangazwa nyuma.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Philipe Nsengiyumva/Bwiza.com


