Uganda: Imfungwa iri mu bitaro nyuma yo kumira inoti z’ibihumbi 50 by’Amashilingi

Sangiza iyi nkuru

Sengigwa Sendodie ufungiye muri gereza ya Lugore iherereye mu gace ka Palaro muri Uganda ari mu bitaro nyuma yo kumira inoti z’Amashilingi agera ku bihumbi 50.

Yamize aya mafaranga mu gihe habaga umukwabu wo gusaka mu magereza, agatinya ibihano yari guhura na byo iyo baramuka bayamufatanye agahitamo kuyamira bunguri ariko bikanga bika aiby’ubusa kuko yageze mu nda akigaragambya.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu mugabo yashyize aya mafaranga mu gasashe arangije agerageza kuyohereza mu nda anyujije mu kanwa, birangiza inkuru ibaye kimomo ko ameree nabi ko akeneye abaganga bamusuzuma bagasanga afite ikintu mu nda akavuga ko ari amafaranga yamize mu rwego rwo kuyahisha.

Sendodie yihutiye kugezwa ku bitaro bya Gulu aho yagombaga guhita ahabwa ubutabazi bw’ibanze muri iki cyumweru.

Abaganga bavuze ko uyu munyururu yagejejwe kwa muganga atabasha kuvuga, ndetse bikaba byanagoranye kumukuramo icyo gipfunyika cy’amafaranga kuko bagombye kumubaga inda.

Umuvugizi wa gereza yo muri kariya gace, Mr Allan Okello yavuze ko uyu munyururu yamize amafaranga atinya ko bayamufatana kuko batemerewe kuyatunga muri gereza kuko bashobora kuyatangamo ruswa bakaba batoroka.

Uyu muyobozi wa gereza akomeza avuga ko Atari ku nshuro ya mbere ibi bibaye muri gereza kuko n’ubusanzwe bajya bafata n’abandi bayamize ariko uyu akaba yamize menshi cyane ari na yo mpamvu yahise amushyira ahagaragara.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Muri Gashyantare uyu mwaka, uwitwa Rogers Ngabirano, ukomoka mu gace ka Rukungiri yasanzwe yapfiriye mu cyumba yari amaze imyaka 14 afungiyemo na we yazize ko yamize amafaranga akabura umuntu umwitaho.

Uretse abahitanwa n’amafaranga abandi bakajyanwa kwa muganga, hari n’abahitanwa n’ibiyobyabwenge muri gereza.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gentille@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *