Uganda: Imfungwa y’umugore yishe mugenzi wayo

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko imfungwa y’umugore yishwe na mugenzi wayo bari bafunganye muri Gereza ya Masindi, aho bivugwa ko uwishwe ari uwitwa Betty Nyesigire wishwe na Joan Bainomugisa, wakatiwe imyaka 19 y’igifungo n’ubundi azira icyaha cy’ubwicanyi. Nyesigire nawe yari afunze ashinjwa ibyaha by’ubwicanyi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Amagereza muri Uganda, Frank Baine, yatangarije URN ko Nyesigire yari arimo kwita kuri Bainomugisa, wari washyizwe mu kato nyuma yo kugaragaraho ibibazo byo mu mutwe.

Kuwa kabiri ariko nk’uko iyi nkuru dukesha The Independent ikomeza ivuga, Nyesigire yakubiswe ikintu mu mutwe ubwo yinjiraga mu cyumba cya Bainomugisa ahita apfa.

Baine yongeyeho ko mu ijoro ryo kuri uwo munsi abayobozi ba gereza babaze imfungwa bagasanga imwe irabura bagasanga iryamye mu kidendezi cy’amaraso mu cyumba cya Bainomugisa.

Uyu yakomeje avuga ko Bainomugisa yoherejwe gufungirwa muri Gereza ya Masindi mu 2019 nyuma yo kwica umugabo we.

Umurambo wa Nyesigire wahise ujyanwa ku Bitaro bikuru bya Masindi nyuma woherezwa mu Karere ka Hoima ngo ashyingurwe. Umuvugizi w’igipolisi mu karere ka Albertine, Allan Hakiza, yemeje aya makuru ariko yongeraho ko nta byinshi ayaziho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *