Ingabo z’u Rwanda n’izindi z’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) ziracyitegura imyitozo yahawe izina rya Ushirikiano Imara iteganyijwe kubera mu duce twa Jinja, Buikwe na Mayuge muri Uganda.
Ibihugu byohereje izi ngabo ni: u Rwanda, u Burundi, Kenya, Tanzania na Sudani y’Epfo, mu gihe Repubulika ya Demukarasi ya Congo yinjiye muri uyu muryango vuba yohereje indorerezi.
Iz’u Rwanda zirimo abasirikare 150 n’abapolisi 36 zageze muri Uganda tariki ya 27 Gicurasi 2022.
Ubwo yasuraga ingabo z’ibi bihugu aho zashinze ibirindiro, Maj. Gen. Don Nabasa uyoboye ibi bikorwa yasobanuye ko imyiteguro y’iyi myitozo igeze ku gipimo kiri hagati ya 75 na 80%.
Imyitozo nyirizina biteganyijwe ko iratangira kuri uyu wa 3 Kamena, izarangira ku wa 16 Kamena 2022.



