Uganda: Inteko ishinga amategeko yahagaritse ibiganiro ku iyicwa ry’abagore bagera kuri 20

Sangiza iyi nkuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Nzeri 2017, Abadepite ba Uganda bahagaritse ibikorwa byo mu nteko ishinga amategeko byarebaga cyane ikibazo cy’imfu z’abagore bapfa umunsi ku wundi bikaba biteganyijwe ko bizongera gusubukurwa ari uko akanama kabishinzwe gatanze ubusobanuro bufatika ku iyicwa rya hato na hato ry’abagore batandukanye mu karere ka Wakiso.
Mu cyumweru gishize, nibwo umuvugizi w’inteko ya Uganda, Rebecca Kadaga yari yasabye abadepite guhamagaza inama y’abaminisitiri bakaganira ku kibazo cy’ubwicanyi bukomeje kurangwa muri kariya gace kandi bukibasira abagore gusa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwanzuro wo guhagarika ibikorwa by’Inteko ishinga amategeko kuri iki kibazo wafashwe nyuma y’uko mu nama yabaye kuri uyu wa Kabiri, bamwe mu baminisitiri babifite mu nshingano barimo uw’umutekano mu gihugu, uw’ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’umuvugizi wa Guverinoma batari bitabiriye iyi nama.
Umuyobozi w’abatavuga rumwe na leta, Winnie Kizza yasabye ko ibi biganiro bihagarara kuko abarebwa na byo batari kubibonekamo kandi ari bo b’ingenzi.
Abandi badepite batandukanye bavuze ko hari inzego ziri kwanga gutanga amakuru ku biri kubera mu gihugu cya bo kandi babifite mu nshingano bityo ibiganiro bikaba bigomba guhagarara kugeza igihe amakuru nyir’izina azamenyekanira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abadepite bagaragaje ko umubare w’abagore bamaze kwicwa mu buryo bumwe umaze gukabakaba muri 20 mu mezi macye cyane ashize, uheruka mu bishwe akaba yarapfuye ejo kuwa Mbere mu gace ka Nyanama.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *