Uganda: Inteko Ishinga Amategeko yasabye abaturage kutazikanga nibumva urusaku rw'amasasu ruturukamo

Sangiza iyi nkuru

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yasabye abaturage kutazagira ubwoba muri iyi minsi nibaramuka bumvise urusaku rw’amasasu mu mazu yayo no mu nkengero.
Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara n’ushinzwe itumanaho muri iyi nteko, Chris Obore, wahishuye ko hazaba hakinirwa igice kimwe cya filimi irimo gukorwa.
Obore yavuze ko hari ibikorwa bidasanzwe bizabera mu nteko no mu nkengero zayo bizatuma abantu benshi birunda ku mihanda ihakikije, n’abakinnyi ba filimi bazaba bambaye impuzankano za gisirikare n’ibikoresho.
Yakomeje avuga ko hazumvikana urusaku rw’amasasu ubwo iyi filimi izaba iri gukorwa, asaba abaturage kutazakoresha imihanda yo hafi y’inteko kuko izaba yafunzwe kandi abasaba kutazagira impungenge kuko nta kibazo kizaba gihari.
Ibi bikorwa bizaba bikorwa na Isaiah 60 Production, inzu itunganya filimi yo muri Uganda. Biteganyijwe ko gufata amashusho bizaba ku matariki 9, 10 n’itariki 11 Werurwe.
Iyi nzu itunganya filimi ikaba ari iy’umukobwa wa perezida Museveni, Natasha karugire na mubyara we, Esteri Akandwanaho, umukobwa wa Salim Saleh.
Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko filimi izaba ikorwa izaba iri mu cyongereza, yiswe 27 guns, izaba ivuga inkuru ya perezida Museveni afata ubutegetsi mu 1986.
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *