Uganda: Inzara iravuza ubuhuha, bamwe mu baturage basigaye batunzwe n’imiswa

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo duce two mu ntara ya Teso iherereye mu Burasirazuba bwa Uganda, bahangayikishijwe n’ikibazo cy’amapfa abugarije, yanatumye bamwe muri bo babura ibyo kurya kugeza aho basigaye batungwa n’udukoko duto turimo n’umuswa.
Umugore witwa Grace Akiteng, atunze umuryango w’abana 7, bakaba batunzwe n’udusimba tuzwi nk’imiswa two mu gasozi akavuga ko akazi ke ari ako kubyuka ajya guhiga utwo dukoko kugeza abonye uduhagije uyu muryango w’abantu 8.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuntu yakwibaza ati”ese ni imiswa ingana iki ishobora guhaza umuryango ungana gutyo, bayirya kangahe cyangwa bayitegura gute?”
Uyu mugore atangaza ko azinduka akajya guhigira munsi y’ibyatsi byumwe kubera izuba, ariko ko iyo miswa iba irimo yarubatse munsi ya byo ikoresheje urume rwa mugitondo na nimugoroba, dore ko nubwo hari amapfa muri ako gace, imvura inyuzamo ikagwa ariko idashobora kugira imyaka yeza.
Uyu mugore yagize ati”iyo maze kubona aho imiswa iri, mpasasa ibyatsi hanyuma ikaza ikajyamo, iyo hari aho nayibonye ku buryo ntabasha gutoragura kamwe kamwe, ndayisanzagiza ikirukira muri bya byatsi mba narunze ahantu, narangiza ngafata bya byatsi nkabikunkumurira mu gikoresho mba nitwaje.”
Uyu mugore akomeza vuga ko ku munsi abasha kubona nk’ibilo 3 by’imiswa, itunga umuryango ku manywa na nimugoroba.
Salume Atim, na we ni umuturage wo muri kariya gace, ahamya ko abaturage baho bayobotse iy’ibisambu guhiga turiya dusimba nk’ifunguro ribabeshejeho iminsi itari micye kuva imyaka bahinze yakuma.
Yagize ati”ku bantu bafite imiryango nta kandi kazi ka leta wenda kabaha amafaranga yo kubatunga nubwo yaba macye, biragoye kubona icyo gushyira mu gifu, ariko abantu benshi tubayeho muri ubu buryo kandi turamenyereye.”
Umuvugizi w’inama y’akarere ka Amuria, Robert Okitoi yabwiye ikinyamakuru daily monitor dukesha iyi nkuru ko ibihe bimeze nabi ku baturage bo muri kariya gace.
Yagize ati”abaturage batunzwe n’imiswa, leta yari ikwiye kugira uko itugenza, kuko utu duce two mu ntara ya Teso, Karamoja, Lango n’utundi twugarijwe cyane.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abaturage benshi babishoboye bo muri turiya duce bambuka bakajya muri Kenya bakijijisha ngo babone ku nkunga igenerwa abanyakenya na bo bugarijwe, mu gihe abandi bagwatira ibyangombwa byabo bibaranga kugirango bahabwe inguzanyo y’ibiryo byo mu tundi turere tugikanyakanya.
Abadatunzwe n’imiswa, ngo barya amababi n’imizi by’ibiti byo mu gasozi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mr Musa Ecweru, ni minisitiri w’ibiza muri Uganda, Yavuze ko mu minsi iri imbere harebwa uburyo babanza kwita ku bari mu mashuri n’abandi bo mu duce twugarijwe cyane bagahabwa iby’ibanze.
Avuga ko guhera mu myaka yashize, abaturage bugarijwe n’amapfa bavuye kuri Miliyoni 1.2 bakagera kuri Miliyoni 7, aya mapfa akaba yaratewe n’ibura ry’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi muri turiya duce.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiman@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *