Inzu zisaga 70 zabagamo abaturage mu gace ka Guku mu burengerazuba bwa Uganda zatwitswe n’abantu basaga n’abigaragambya bihoreraga kubera umwe mu bakire bo muri ako gace warekuwe n’ubutabera ashinja ubugizi bwa nabi.
Kugeza ubu, abaturage babarirwa mu Magana bari ku gasozi muri aka gace kari gatuwemo n’ababa mu nzu z’ibyatsi nyuma yo gutwikirwa n’abantu bakekwa ko ari abari kwihorera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni nyuma y’urupfu rw’abantu 5 bo mu muryango umwe wo muri kariya gace mu ntangiriro z’uku kwezi kwa mbere, aho iperereza ryafashe abandi bagera kuri 5 bakurikiranyweho ubwo bugizi bwa nabi.
Ku munsi w’ejo tariki ya 25 Mutarama 2017, nibwo umwe mu bakekwa David Livingstone Lakony wari wafatanywe na bagenzi be yarekuwe n’urukiko rwa Gulu, mu gihe abaturage bo batanyuzwe n’uwo mwanzuro bagahitamo kwihorera batwika amazu yo mu gace abarizwamo.
Umuyobozi w’ako gace, John Bosco Okullu avuga ko aba baturage bigaragambije batwikira abandi baturage bagenzi babo ariko hakaba nta muntu batwikira mu nzu cyangwa amatungo ahubwo ko babanza bakabasohoramo ku ngufu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba baturage bavuga koi bi babikoze mu rwego rwo kwereka leta ko batanyuzwe n’umwanzuro wo kurekura David Livingstone kandi ari umwe mu bashinjwa n’aba baturage aho bakeka ko yaba yaratanze amafaranga ngo arekurwe kuko ari umwe mu baherwe b’abacuruzi.
Nsengimana@Bwiza.com


