Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda yateye utwatsi amakuru amaze iminsi atangazwa n’ibinyamakuru byo muri Uganda y’uko iki gihugu cyaba kiri mu mugambi wo guhirika ku butegetsi perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Kimwe mu binyamakuru byo muri Uganda cyashyize mu majwi kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda ngo cyatangaje ko hari umugambi wa Guverinoma ya Uganda wo guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Amb. Patrick S. Mugoya kuri uyu wa Mbere, itariki 20 Ugushyingo, akaba yahakanye aya makuru yakomeje gukwirakwizwa n’ibinyamakuru, ashimangira ko umubano w’ibihugu byombi wifashe neza ndetse cyane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Imwe mu nkuru zavuzwe yavugaga ko umuvandimwe wa perezida Museveni, Gen. Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh, minisitiri w’umutekano, Gen. (Rtd) henry Tumukunde ndetse n’umujenerali w’Umufaransa, bagiranye ibiganiro na perezida Museveni mu rwego rwo gutegura guhungabanya u Rwanda.
Minisitiri Mugoya ariko we akomeza kwemeza ko umubano w’u Rwanda na Uganda ari nta makemwa.
Ati: “ Minisiteri iramenyesha abaturage ba Uganda n’u Rwanda ko ibikomeje kuvugwa na Rushyashya n’ibindi binyamakuru binyuranye muri Uganda no mu Rwanda, birimo Redpepper…..bigamije kubiba ubwumvikane bukeya hagati y’ibihugu byacu bibiri by’ibivandimwe .”
Minisitiri yakomeje avuga ko minisiteri ayoboye yamaganye uko gukoresha nabi urubuga rwo gutanga amakuru rukoreshwa nabi.
Ukuri guhari
Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru kirakomeza kivuga ko, mu gihe Mugoya avuga ibi yemeza ko umubano w’ibihugu byombi wifashe neza, amakuru yizewe aturuka muri dipolomasi z’ibihugu byombi yemeza ko ibi bihugu bifitanye ibibazo bishingiye ku mutekano, ku mishinga y’ibikorwaremezo, ku nzira z’indege no gucyura impunzi.
Mu minsi ishize bamwe mu bapolisi bari kumwe n’Umunyarwanda (rene Rutagungira) bashinjijwe gushimuta no gusubiza mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Lt Joel Mutabazi.
Hari n’amakuru ngo yemeza ko u Rwanda ruherutse kugaragaza kutishimira itabwa muri yombi n’ifungwa rya bamwe mu Banyarwanda bafungiwe muri kasho za gisirikare muri Uganda.
Ku rundi ruhande, ngo abasirikare bakuru ba Uganda bizera ko u Rwanda rushaka guhindura Kampala n’ibindi bice ahantu ruzajya ruhigira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahunga igihugu.
Ngo hari n’ikibazo gikomeye cy’umubano uvugwa hagati ya minisitiri w’umutekano wa Uganda na Gen Kayumba Nyamwasa wigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, kuri ubu akaba abarizwa mu buhungiro ndetse anitegura gutera u Rwanda.
Nubwo ibi byose bivugwa, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda yahamagariye abaturage kwima amatwi ibyo byose ngo bishyirwa kuri Uganda bikozwe n’u Rwanda avuga ko bishyirwa bikanazamurwa mu binyamakuru bitandukanye n’abantu batari beza nk’aho bifite ishingiro.
Minisitiri Mugoya yongeyeho ko nta Leta irazamura ikibazo mu nzira zisanzwe abayobozi bagaragarizamo ibibazo, ku bw’ibyo, iyi minisiteri ayoboye ikaba nta mpamvu ifite zo gutangaza ibitandukanye n’ibyo.
Nubwo minisitiri Mugoya avuga ibi ariko, ngo mu minsi yashize nibwo ambasade y’u Rwanda i Kampala yamwandikiye ibaruwa ku kibazo cy’Umunyarwanda, Rene Rutagungira wari washimuswe nyuma akaza kugaragara mu rukiko nawe ashinjwa gushimuta.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara Chimpreports ivuga ko yabonye, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda yashimangiye ko umubano hagati ya Uganda n’u Rwanda wifashe neza kandi ukomeye kandi ko u Rwanda rukiri umufatanyabikorwa w’ingenzi wa Uganda mu ntumbero ibihugu byombi bifite zo kwishyira hamwe kw’ibihugu no mu bijyanye n’amahoro n’umutekano mu karere.
Yongeyeho ko hari inzira zemeranyijwe zanyuzwamo ibibazo cyangwa ubwumvikane bucye ibihugu byombi byaba bifitanye, ariko ngo itangazamakuru ntabwo riri muri izi nzira.
Abakurikiranira hafi iby’umubano w’u Rwanda na Uganda ariko bo basanga aho kugirango habeho guhakana ko ibihugu byombi bifitanye ibibazo ahubwo byakwicara bikabishakira umuti kuko ngo kubihakana bidasobanuye 100% ko bidahari.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


