Telephone z’abakozi 11 ba Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda biravugwa ko zumvirizwa n’ubutegetsi bwa Kampala hifashishijwe ikoranabuhanga rya Pegasus ryakozwe n’ikigo NSO Group cyo muri Israel.
Ni ubwa mbere humvikanye ikibazo cy’iyi porogaramu ya Pegasus ikoreshwa ku bayobozi b’Abanyamerika.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ngo aba bakozi ba ambasade baba baragabweho ibyo bitero byo kumvirizwa mu mezi menshi ashize.
Pegasus ni porogaramu y’ubutasi ifite imbaraga ishobora kwinjizwa muri telephone nyirayo atabizi.
Iyi porogaramu ishobora gutuma umuntu wayiguteje yinjira mu madosiye ari muri telephone yawe yo mu bwoko bwa android, ikaba ishobora gufungura micro za telephones na camera, ikabona ubutumwa wandikirwa cyangwa wandika n’abantu muvugana n’ibyo muvugana.
Ni porogaramu ishobora kwinjizwa muri telephone nyirayo nta link akanzeho cyangwa nta kintu na kimwe yiriwe akora.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gushyira ku rutonde rw’umukara NSO Group yakoze iyi porogaramu mu kwezi gushize, zivuga ko yakoreshejwe na za guverinoma z’amahanga mu gutoteza abatavuga rumwe na zo.
NSO Group ivuga ko ariko iyi porogaramu idashobora kwinjira muri telephone zifite numero zo muri Amerika (ubwo ni numero zitangirwa +1), ariko ntibikuraho ko abantu bibasiwe ari abakozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoresha numero zo mu bihugu byo hanze nk’uko Reuters ivuga. Bivuze ko ubu NSO Group ishobora gushinjwa uruhare mu butasi kuri Guverinoma ya Amerika.
Usibye aba bakozi ba Ambasade ya Amerika i Kampala, uruganda rwa Apple ruherutse kuburira abanyamakuru babiri n’umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda ko telephone zabo zikurikiranwa hakoreshejwe Pegasus nk’uko ba nyiri ubwite babitangaje kuri uyu wa Gatandatu.
Umunyamakuru Raymond Mujuni, ukora inkuru zicukumbuye avuga ko yakiriye email imuburira ku itariki ya 23 Ugushyingo, mu gihe mugenzi we, Canary Mugume avuga ko nawe yakiriye email nk’iyo ku itariki ya 25 Ugushyingo. Hiyongeraho kandi umunyapolitiki Norbert Mao uvuga ko nawe yabonye iyo email.


