Amerika yashyize umucyo ku bihano by’imari yafatiye umuyobozi mukuru w’ubutasi bwa gisirikare (CMI), Maj Gen. Abel Kandiho, yerekana ko yagiye mu biganiro bitandukanye n’abayobozi ba leta ya Uganda ku ihohoterwa n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu.
Ku wa Kane, Umuvugizi wa Ambasade y’Amerika i Kampala, Anthony Kujawa, yatangaje ko Amerika yagaragaje impungenge z’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu binyuze mu biganiro n’abayobozi ba leta ndetse no mu matangazo yemewe.
Kujawa ati: “Twagaragaje ko duhangayikishijwe n’ibikorwa by’iyicarubozo, ubwicanyi ndengakamere, inyerezwa, ndetse n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu haba ku mugaragaro, harimo na raporo ya buri mwaka ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse no mu mwiherero binyuze mu biganiro n’abayobozi benshi ba Uganda.”
Kujawa yasubizaga ibyavuzwe n’umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda (UPDF), Brig Gen Flavia Byekwaso, wavuze ku wa Kabiri ko icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo guha Gen Kandiho ari “igihano cyafashwe Uganda itavugishijwe”.
Brig Gen Byekwaso yashinje kandi Amerika gufata iki cyemezo idahaye Maj Gen Kandiho amahirwe yo kumva uruhande rwe mu buryo buboneye nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga.
Brig Gen Byekwaso ati: “Nk’igihugu na UPDF by’umwihariko, urwego rwa Leta ruzwi, twababajwe n’uko icyemezo nk’iki gishobora gufatwa n’igihugu tubona ko ari inshuti, umufatanyabikorwa ndetse n’umufatanyabikorwa ukomeye, bitanyuze mu nzira iboneye kandi hirengagije rwose ihame ry’ubutabera ryo kumva hamwe no kunanirwa kugisha inama zikenewe… ”.
Ariko Umuvugizi wa ambasade ya Amerika we yavuze ko ubushake bwa Amerika bwo guharanira ko abahonyora uburenganzira bw’abandi babiryozwa buzwi.
Kujawa yagize ati: “Amerika yiyemeje guteza imbere kubaza abagira uruhare mu ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ihohoterwa … aho duhagaze kuri ibi bibazo harazwi.”
Nta gihe bizamara, nta kwisubiraho
Mu gihe Brig Gen Byekwaso afite impungenge ko Gen Kandiho atahawe ubutabera buboneye, impungenge zikomeye ni uko ibihano yahawe ndetse n’ibyahawe Gen. Kayihura mbere ye, bishobora kuba bidafite itariki bizarangiriraho.
Kujawa yagize ati: “Nta gihe ntarengwa kuri aya mazina.”
Ambasade kandi ntiyatanze amakuru y’aho umuntu wafatiwe ibihano hakurikijwe itegeko rya Global Magnitsky ashobora kwitabaza kugira ngo arenganurwe.
Muri Gashyantare, nyuma y’amatora rusange yo ku ya 14 Mutarama, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Dr Muri Gashyantare, Kizza Besigye, yari yashinje Amerika ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga kutagira icyo bakora ku bibaz by’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu ryiyongera, harimo gushimuta, iyicarubozo n’ubwicanyi.
Ariko Kujawa, asubiza icyo kirego icyo gihe, yavuze ko Guverinoma y’Amerika izakora ibishoboka byose kugira ngo ugira uruhare mu ihohoterwa iryo ari ryo ryose azabibazwe.
Kujawa yagize ati: “Amerika yasobanuye neza ko tuzasuzuma inzira zitandukanye zishoboka, harimo no gushyiraho amabwiriza yo kwimwa viza, ku bantu bo muri Uganda basangwa ari bo nyirabayazana b’ihohoterwa rishingiye ku matora cyangwa guhungabanya inzira ya demokarasi.”
Ibihano bihanitse
Muri Gashyantare, Kujawa yavuze ko bishoboka ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora guhuza inkunga y’amafaranga ndetse n’iy’igisirikare n’imyitwarire y’abayobozi ba leta.
Kujawa yagize ati: “Dufite impungenge zikomeye ku matora aherutse kuba muri Uganda, ariko, kandi imyitwarire y’abayobozi ba Uganda muri ayo matora ni kimwe mu bintu bizasuzumwa mu gihe tuzaba dufata icyemezo ku mfashanyo za Amerika z’ahazaza.”
Uganda icyo gihe ikaba yahomba byinshi, nkuko Amy Petersen wo muri Ambasade ya Amerika yabitangaje. Yavuze ko Amerika ishora hafi miliyari imwe y’amadorari buri mwaka mu baturage ba Uganda, igafatanya mu kuzamura ubukungu no kwihangira imirimo, guteza imbere ubuzima n’uburezi, guharanira indangagaciro za demokarasi no gushimangira umutekano.
Guceceka ku kwimana visa
Ku ya 16 Mata, nyuma y’amezi abiri Kujawa atanze ibisobanuro, umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Anthony Blinken, yashyizeho amategeko yo kwima viza nibura abayobozi 12 ba Uganda bashinjwaga kuba barabangamiye inzira ya demokarasi mbere ndetse no mu gihe cy’amatora muri Mutarama.
Ibitangazamakuru byaho byavugaga ko ba minisitiri muri guverinoma n’abatekinisiye bamwe bimwe visa zo kwinjira muri Amerika, ariko umwirondoro w’abadashobora kubona viza ukomeza kugirwa ibanga. Kujawa aracyanga kubwira abanyamakuru abayobozi ba Uganda bafatiwe iki cyemezo.
Ibi biravugwa mu gihe mu minsi ishize kandi hari amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru bikomeye birimo The Guardian avuga ko leta ya Uganda yaba inumviriza abakozi 11 ba Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika I Kampala ikoresheje ikoranabuhanga rya Pegasus, amakuru ariko yatewe utwatsi n’Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Henry Oryem Okello


