Komiseri w’Akarere ka Kabale, Godfrey Nyakahuma avuga ko Guverinoma ya Uganda irimo kuvugana n’iy’u Rwanda kugira ngo umusirikare wo mu mutwe udasanzwe wa SFC ivuga ko yashimuswe n’abashinzwe umutekano b’u Rwanda yakoherezwa.
Uganda ivuga ko uyu musirikare wayo, Pte Ronald Arinda yafatiwe muri Kabale muri metero nkeya hafi y’umupaka tariki ya 27 Ugushyingo 2021 “yabanje gushukwa n’abamubeshyaga ko bafite inka yo kumugurisha.”
Soma iyi nkuru https://bwiza.com/?Kabale-Biravugwa-ko-umusirikare-wa-Uganda-yashimuswe-n-abashinzwe-umutekano-b-u
Nk’uko Chimpreports ibivuga, umuyobozi w’agace ka Ryakarimira uyu musirikare atuyemo, Enock Kazoba avuga ko yamenyesheje Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucuruzi, inganda n’amakoperative, David Bahati unasanzwe ari umuyobozi w’ishyaka NRM muri Kabale, ngo ahaba yarahamagaye kuri Ambasade y’u Rwanda asaba ko yakemura iki kibazo.
Bahati kandi yanoherereje umuryango wa Pte Arinda amashilingi 500,000 yo kuwihanganisha.
Iki kinyamakuru kivuga ko Godfrey Nyakahuma ubwo yashyikirizaga umuryango wa Pte Arinda aya mafaranga mu ibahasha, yawumenyesheje ko umuntu wabo akiriho, Guverinoma ya Uganda ikaba irimo kuvugana n’iy’u Rwanda ku buryo yasubizwa iwabo.
Guverinoma y’u Rwanda ikunze gushinja bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda gutangaza amakuru ashingiye ku icengezamatwara (propaganda) ntacyo iratangaza ku makuru y’ifatwa rya Pte Arinda.



