Uganda: Ishyaka FDC riravuga ko bigeze aho leta ishaka kwivugana Dr Kiiza Besigye

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) ryatangiye gushinganisha umukandida wari urihagarariye mu matora aheruka ya perezida wa repubulika, Dr Kiiza Besigye, rivuga ko igipolisi kimufungiye ahantu hatazwi hagamijwe kumugirira nabi.

Dr Besigye bivugwa ko yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nk’uko byari bimaze iminsi muri iki cyumweru bimugendekera, ariko nk’uko bitangazwa n’ushinzwe ubukangurambaga muri iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Museveni, Ingrid Turinawe, ngo ntabwo afungiye aho yari asanzwe afungirwa kuri station ya polisi ya Naggalama.

Ingrid Turinaew
Ingrid Turinawe, Umukangurambaga muri FDC

Besigye amaze iminsi abuzwa n’igipolisi kwerekeza mu mujyi wa kampala rwagati, aho gikeka ko yaba afite gahunda yo kugumura abaturage nyuma yo gutsindwa mu matora aherutse kuba.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Turinawe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, yavuze ko station za polisi zitari nke zagezweho n’abayobozi b’ishyaka ariko nta kanunu ka Dr Besigye.

“Umugambi w’ubutegetsi wo kwivugana Dr Besigye urakura buri munsi”, uwo ni madamu Turinawe muri iryo tangazo rigufi wakomeje agira ati: “Guteshwa agaciro no guhohoterwa bimukorerwa bimaze kugera ku rwego ruzatuma bamwe muri twe dufata icyemezo cyo kurinda umuyobozi wacu”.

Turinawe avuga ko Besigye yongeye gutabwa muri yombi kuri uyu wa kane mu gitondo, akajyanwa na polisi ahantu hataramenyekana nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga. Yakomeje avuga ko bakoze ibishoboka byose ngo abamwunganira mu mategeko n’umuryango we bamugereho, ariko bikaba byabaye iby’ubusa. Ngo station za polisi zose ziri Kampala no mu nkengero zasuwe bamushakisha ariko ngo nta n’imwe afungiyemo.

Igipolisi cya Uganda ku rundi ruhande ariko, kivuga ko aho Besigye yaba afungiye hose nta kibazo cyo kugirirwa nabi afite.

Umuvugizi w’igipolisi, Fred Enanga, ngo utari uzi ko Besigye yanafashwe n’aho aherereye, yavuze ko polisi idashobora kugira igitekerezo cyo kumugirira nabi.

3696A6B5-AF8B-4F71-9356-51328826BBEC_mw1024_s_n
Dr Besigye ni umwe mu banyapolitiki muri Afurika bamaze gufungwa inshuro zitabarika

Mwigeze mwumva polisi hari umuntu yashimuse? N’ikibazo yabajije umunyamakuru wa Chimpreports mbere yo kumwohereza ku mupolisi, Felix Kaweesi ngo wari uyoboye igikorwa cyo guta muri yombi Besigye, ariko akaba atabashije kuboneka.

Naho umukuru w’igipolisi cya Uganda, IGP Kale Kayihura, mu itangazo yashyize ahagaragara mu ijoro ryakeye, yavuze ko igipolisi kitazarekura Dr Besigye vuba mu gihe yanze kureka amatangazo ye yo gushaka kungangurira abantu kwishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Yakomeje avuga ko igipolisi kizakomeza kugenzura no kumukurikiranira hafi kugirango atazateza akaga umutekano w’abaturage n’uw’igihugu. Yongeyeho ko bafite amakuru y’uko Besigye afite gahunda yo guteza imyivumbagatanyo muri Kampala n’ahandi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *