Uganda: Itahuka rya Depite Bobi Wine ryashyize bamwe mu kaga

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko hamenyekanye  inkuru y’ihumure ku bafana b’umunyapolitiki utavuga rumwe na leta ya Uganda, Robert Kyagulanyi, bamwe mu bakunzi be batawe muri yombi bazira gukora imyenda iriho amagambo amuha ikaze mu gihugu.

Bakimenya inkuru y’itaha rye, bahise bakoresha imipira yo kwambara “T-Shirt” yanditseho amagambo cy’Icyongorereza aha ikaze uyu munyapolitiki. Bagira bati “Uhawe ikaze mu gihugu Depite Bobi Wine”.

Umuvugizi wa Polisi,  Luke Owoyesigire  kuri uyu wa  Gatatu tariki ya 19 Kanama 2018, yemeje ko  uwitwa Collin Spaya na Joseph Katumba bandika ku mipira amagambo aha ikaze Bobi Wine, bahita batabwa muri yombi  kuri ubu  bakaba bafungiwe  ku cyicaro gikuru cya Polisi i Kampa.

Luke Owoyesigire yakomeje avuga ko Mzee Collin Spaya na Joseph Katumba  bagomba kugezwa imbere y’ubutabera mu gihe bo bavuga ko bakoraga ikiraka bahawe n’uwitwa Aidah Nakuya usazwe uzwiho ibikorwa bwa politiki no kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Aidah Nakuya aganira na Chimpreports yavuzeko igihugu cyose cyiteguye kwakira no guha ikaze Bobi Wine . Ati “igihugu cyose kiri kwitegura kwakira Bobi Wine”.

Akomeza avuga ko yakoresheje iyo mipira kugira ngo ihabwe abaturage bo mu duce twa Kasangati, Gayaza na Magere bakazayifashisha mu guha ikaze Bobi, Aragira ati “ni gute byaba binyuranije n’amategeko?

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Bobi Wine yibaza impamvu polisi ariyo ishaka kumuhitiramo abazamwakira,yagize ati “Ndimo ndibaza impamvu Polisi yampitiyemo abazanyakira n’ahobazanjyana,…   N’ubwo nta muryango n’umwe uzanyakirira ku kibuga cy’indege ariko nzabasanga kuko nzi mu rugo kandi nzakirwa n’umuryango wanjye, inshuti, abayobozi, abahanzi,…..”

Biteganije ko Bobi Wine arasesekara ku kibuga cy’indege cya Uganda “Entebbe Airport”,  kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kanama 2018, ku isaha itaramenyekana .

 

Iryamukuru Angelique

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *