Itsinda ry’abanyamategeko bo muri Uganda ryasabye guverinoma kubahiriza amabwiriza y’urukiko yo kurekura Abanyarwanda bafungiye muri Uganda.
“ Niba guverinoma inaniwe cyangwa ikanga kubaha imyanzuro y’urukiko, icyo ni ikigaragaza nta kiwhishira ihonyorwa ry’amategeko ,” ibi ni ibyatangajwe n’aba banyamategeko mu itangazo basohoye kuri uyu wa Gatatu.
Aba bavuga ko gufunga abantu amasaha arenze 48 kandi n’ubageze imbere y’urwego rwose rw’amategeko, hanyuma guverinoma ya Uganda ikavuga ko abafunze ari bo bishe amategeko kandi batarigeze bagezwa imbere y’inkiko ari ukwitsinda ubwabyo.
Abayobozi ba Uganda bo bavuga ko bata muri yombi ndetse bagahata ibibazo intasi zoherezwa n’u Rwanda. Ariko aba banyamategeko bagashimangira ko niba guverinoma itubahirije ibyo yategetswe n’urukiko bizaba ari uguhonyora amategeko.
Aba banyamategeko bavuga ko aba baba batawe muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakabuzwa kubonana n’abo mu miryango yabo ndetse n’abanyamategeko, ndetse bamwe muri bo bakazimira. Ni mu gihe nyamara ngo mu gihe ubonye icyemezo cy’urukiko cyo gushyikiriza ukekwa urukiko ntubikore uba urusuzuguye.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo we avuga ko inzego z’umutekano zitubahiriza amabwiriza y’urukiko zidafite abo Banyarwanda bazibaza. Ati: ” Mubareke batange amakuru arambuye y’ahantu hafungirwa bari. Ibyo ni ibirego bibi cyane. Bajya mu rukiko kubeshyera Guverinoma ya Uganda .”
Amakuru aheruka gutangazwa n’umwe mu Banyarwanda bafungiwe muri Uganda mbere yo kurekurwa akazanwa mu Rwanda witwa Jean Bosco Rwego, wo mu Karere ka Kayonza, avuga ko yari afungiye ahantu hari imfungwa zigera muri 360 kandi izigera kuri 200 zari Abanyarwanda.


