Sendegeya Théogène, umwe mu banyarwanda bafunzwe n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare muri Uganda (CMI) amaze hafi amezi 6 aburiwe irengero, ubushinjacyaha buvuga ko yatorotse ibitaro bya Butabika yari arwariyemo.
Gutoroka kwa Sendegeya kwatangajwe kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Gashyantare 2020 n’Umushinjacyaha Brian Musota mu izina ry’Umushinjacyaha Mukuru, nk’uko The Daily Monitor dukesha aya makuru yabitangaje kuri uyu wa 18 Gashyantare.
Sendegeya yatawe muri yombi n’urwego rw’ubutasi, ari kumwe na mugenzi we w’Umunyarwanda, Mageza Emmanuel muri Werurwe 2019. Bavanwe mu karere ka Mbarara, bajyanwa mu kigo cya gisirikare ya Makenke, nyuma bajyanwa ku biro bikuru bya CMI biri mu murwa wa Kampala.
N’ubwo aba banyamategeko bavuga ko aba bombi bafunzwe mu mwaka ushize, u Rwanda ruherutse gutangaza ko ahubwo bari bamaze hafi imyaka ibiri bafungiwe muri gereza ya CMI.
Aba bombi bakekwagaho ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu, gusa umunyamategeko wari ubahagarariye Me Eron Kiiza na bagenzi be, ntibahwemye kuvuga ko Sendegeya na Magezi bafunzwe mu buryo butememewe, bitewe n’igihe kinini bari bamaze bafunzwe kandi batarigeze bahamwa n’ibyaha.
Tariki ya 31 Mutarama 2020 ni bwo abanyamategeko bahagarariwe na Me Eron Kiiza babajije igisirikare irengero rya Mageza [ngo bafite amakuru ko umukiriya wabo yapfuye]. Iperereza ryakozwe n’ishami rya polisi rishinzwe kugenza ibyaha muri Butabika ryagaragarije aba banyamategeko urupapuro rugaragaza ko Mageza yapfiriye mu bitaro tariki ya 21 Mutarama 2020.
Mu cyumweru gishize, aba banyamategeko babajije ubushinjacyaha aho Sendegeya aherereye, Me Musota asubiza ko atakiri muri kasho ya CMI, ahubwo na we yajyanwe kuvurirwa mu bitaro bya Butabika. Inyandiko yagaragajwe na Lt. Gen. Musanyufu yashyizwe ahagaragara, ivuga ko Sendegeya yoherejwe muri bitaro tariki ya 23 Kanama 2019, atoroka tariki ya 1 Nzeri 2019.
Ifungwa ry’Abanyarwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko [nk’uko bamwe mu banyamategeko bagiye babivuga ndetse n’uruhande rw’u Rwanda] ryakomeje kuzamura umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, ndetse bamwe bavuga ko ari iyo mpamvu nyamukuru u Rwanda na Uganda bitagicana uwaka. Amakuru aturuka mu Rwanda yagiye avuga ko Uganda ifunze Abanyarwanda barenga 100, Uganda na yo iherutse gutangaza ko u Rwanda rufunze abaturage bayo bagera muri 50.
Gusa n’ubwo bimeze bitya, impande zombi ziracyashakisha uburyo umubano wabyo wagaruka mu buryo, dore ko ku wa gatanu tariki ya 21 Gashyantare, abakuru b’ibi bihugu bombi, Félix Tshisekedi na João Laurenço bazahurira ku mupaka wa Gatuna, barebe intambwe imaze guterwa.


