Bitewe n’ibyifuzo bya bamwe mu banyeshuri n’ ibibazo kaminuza ya Makerere igirana n’abagaburira abanyeshuri, harimo kutongera amafaranga ku ifunguro rya buri munsi, iyi kaminuza yafashe icyemezo cyo guhagarika kugaburira abanyeshuri.
Abanyeshuri biga kaminuza barihirwa na Leta ya Uganda bishyurirwa amashiringi 4000 (Shs 4000) y’ifunguro buri munsi. Ibigo bishinzwe kubagaburira bihabwa na kaminuza Shs 2000. Ibi byatumye bamwe mu banyeshuri bigamo basaba ko aya mafaranga leta ibagenera bajya bayahabwa bakigurira ibyo kurya, ibigo bibagaburira na byo bigasaba kaminuza ko yakongera amafaranga byishyurwa kubera ko ibyo babatekera byahenze.
Nyamara n’ubwo bimeze bitya, iki cyemezo ngo gifite ingaruka nyinshi kuko ibiciro by’umuntu wiguriye ifunguro imbere no hanze ya kaminuza biri hejuru.
Daily Monitor yavuganye n’umunyeshuri, Giftson Kamara avuga ko iki cyemezo kiramutse gishyizwe mu bikorwa cyatuma ubuzima bw’abanyeshuri bugorana. Kamara yongeyeho ati “Ko tuzi ko andi mafaranga ahabwa abanyeshuri atinda, badusobanurira bate ko yo ataza atinze?”
Umwe mu bayobozi muri kaminuza, Dr. Deus Muhwezi Kamunyu yavuze ko iki cyemezo cyaba cyorohereje kaminuza kuko yarebwa n’amasomo gusa ariko aza kongeraho ko Shs 4000 abanyeshuri bahabwa ari make.
Ibiciro by’ifunguro abayeshuri bigurira muri kaminuza ni Shs 5000, mu gihe hanze ya Kaminuza biri hagati ya Shs 3000 na Shs 10,000.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Jean de Dieu Tuyizere/bwiza.com


