Ubuyobozi bwa kaminuza ya Makerere muri Uganda bwatangaje ko nyuma y’ibiganiro bumaze iminsi bugirana n’inzego z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu mu minsi ya vuba iba yongeye gufungura imiryango abanyeshuri bakabasha gukomeza amasomo yabo.
Nk’uko byatangajwe na bimwe mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu, ngo bitarenze ku itariki ya 2 Mutarama 2017, iyi kaminuza izaba yongeye gufungura amarembo nyuma y’iminsi itari micye ifunzwe imiryango na Perezida Museveni kubera ikibazo cy’imyigaragambyo yakozwe n’abarimu b’iyi kaminuza basaba kwishyurwa imishahara yabo y’ibirarane.
Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa gatatu, mu gihe hari hashize iminsi hategerejwe igisubizo giturutse Ibukuru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mr Barnabas Nawangwe, umuyobozi wungirije wa kaminuza yatangarije itangazamakuru ko nta kindi gisigaye uretse uburenganzira bwa nyuma bagomba guhabwa n’inama nkuru ndetse n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu.
Yagize ati”nk’ubuyobozi bwa kaminuza twahisemo ko kaminuza izafungura imiryango ku itariki ya 2 Mutarama mu rwego rwo kugirango tugaruze igihe cyatakaye, abanyeshuri bari bacikirije ibizamini bakazabikomeza mu gihe hateganyijwe isozwa ry’amasomo muri Werurwe 2017.”
Yakomeje avuga ko hazabaho akaruhuko k’icyumweru kimwe abanyeshuri bagahita basubra mu masomo kugirango babashe gukurikirana neza amasomo bakabaye barakurikiranye mu gihe gishize batiga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Museveni yatanze itegeko ryo gufunga iyi kaminuza ku itariki ya 2 Ugushyingo nyuma y’uko abanyeshuri bo muri iyi kaminuza nabo bayobotse imihanda basaba ko abarezi babo bagaruka bakabigisha kuko bari bamaze igihe batagera mu mashuri bigaragambya basaba amafaranga y’amezi agera ku munani leta yari ibarimo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


