Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako y’ubuyobozi bwa Kaminuza ya Makerere, izwi nka “Ivory Tower” imaze imyaka 79 ikorerwamo nk’uko byatangajwe kuri iki Cyumweru.
“Abashinzwe ubutabazi bari mu bikorwa byo kuzimya iyi nkongo”, ibi akaba ari ibyatangajwe na kaminuza ivuga ko impamvu yateye iyi nkongi itaramenyekana.
Ikinyamakuru Chimpreports kivuga ko kitabashije kubona ibitangazwa n’abayobozi saa 1:27 z’ijoro ubwo cyashyiraga ahagaragara iyi nkuru kuko abo cyahamagaraga bose batabashije kwitaba.
Amafoto yashyizwe ahagaragara akaba agaragaza igisenge cy’iyi nyubako kigurumana mu buryo bukabije.

Iyi nyubako nkuru ya kaminuza yarangije kubakwa mu 1941, ku buyobozi bwa George C Turner, wari umuyyobozi wa Kaminuza ya Makerere hagati y’1936 kugeza mu 1946.
Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umujyanama mukuru wa se, Perezida Museveni, mu bijyanye n’Ibikorwa Bidasanzwe, yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse hakamenyekana niba iyi nkongi ari impanuka cyangwa ari igikorwa cy’abagizi ba nabi.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Muhoozi yavuze ko ibi bibabaje kandi bidashobora kwemerwa.
Yakomeje agira ati: “Ndizera ko abayobozi bireba bamenya byihuse niba iyi ari impanuka cyangwa ari umukino.”

Umuvugizi w’Igipolisi muri Kampala, Luke Oweyesigire mu itangazo ryo kuri iki Cyumweru mu gitondo yagize ati: “Umuriro birakekwa ko watangiriye ku gisenge ugakwirakwira kuri etages zikoreramo ‘departments’ z’inyandiko n’imari. Ibintu byinshi byangiritse.”
Ibiro by’Umuyobozi wungirije wa kaminuza, Prof. Barnabas Nawangwe ndetse n’ahakorera abashinzwe abakozi naho hakozweho n’inkongi.


