Umwaka urarenze Leta ya Kenya ikumira ikanafatira amata aturuka muri Uganda, bikaba byarakuruye amakimbirane mu by’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Nk’uko byemezwa na Minisitiri ushinzwe ubucuruzi, inganda n’amakoperative muri Uganda, Amelia Kyambadde, ibi bibazo byatangiye mu Kuboza 2019 ubwo Leta ya Kenya yabuzaga amakamyo atwaye amata ya Lato y’uruganda rwa Pearl Diary kwinjira mu gihugu, ayageze mu gihugu agafatirwa.
Inkuru ya The East African ivuga ko Kenya yakumiriye amata ya Lato arimo ay’ifu arenga toni 54 n’asanzwe 140,000, inzego zirimo ikigo gishinzwe kugenza ibyaha muri iki gihugu, DCI (Directorate of Criminal Investigations) zigasobanura atujuje ubuziranenge, andi akaba Pearl Diary ikaba yarayakuye muri Austria kandi izi ko bihabanye n’amasezerano y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Iki kibazo cyagarutse mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda kuri uyu wa 10 Gashyantare 2021, abayigize bagaragaza uburyo giteye impungenge ku bucuruzi bw’amata aturuka muri Uganda.
Perezida w’Inteko, Hon. Rebecca Kadaga yatanze ibitekerezo bibiri, uruganda Pearl Dairy rwarega Leta ya Kenya mu rukiko rwa EAC (EAJC), cyangwa se Leta ya Uganda nayo ikaba yakwihorera, igakumira ibicuruzwa bituruka muri Kenya, nk’uko byemerwa n’amasezerano y’uyu muryango.
Intambara yaba igiye kurangira
Minisitiri ushinzwe ubucuruzi, inganda n’amakoperative muri Uganda, Amelia Kyambadde wari muri iyi nama y’Inteko, yafashe ijambo abanza kwibutsa abahari imiterere y’iki kibazo.
Nk’uko tubikesha urubuga rw’Inteko ya Uganda, Minisitiri Kyambadde yavuze ko Guverinoma ya Uganda yagerageje gushaka umuti w’iki kibazo, ndetse tariki ya 15 Mutarama 2020 yandikira uhagarariye Kenya i Kampala imwereka ko icyemezo igihugu cye cyafashe kidakurikije amategeko. Ati: “Kugeza ubu ntacyo arasubiza.”
Minisitiri Kyambadde yavuze ko n’ubwo byagenze bitya, mu cyumweru cya nyuma cy’uku kwezi, ateganya guhura na Minisitiri ushinzwe ubucuruzi n’inganda wa Kenya, bagashaka uburyo iki kibazo n’ibindi byahungabanyije umubano w’ibihugu byombi byakemuka.


