Uganda ku mwanya wa mbere mu bihugu 10 bivuga Icyongereza neza muri Afurika

Sangiza iyi nkuru

Ngo imitima y’Abanyanijeriya benshi ngo ishobora gushengurwa na raporo yashyizwe ahagaragara na World Linguistic Society yashyize Uganda ku mwanya wa mbere w’ibihugu bivuga Icyongereza neza mu gihe Nigeria itanagaragara no mu bihugu 10 bya mbere.

Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na World Linguistic Society buvuga, igihugu cya Uganda nicyo kiza ku mwanya wa mbere mu bihugu bivuga neza Icyongereza muri Afurika, aho ikurikirwa na Zambia, Afurika y’Epfo na Kenya. Nigeria nk’igihugu byari bizwi ko gikoresha Icyongereza ntabwo kigaragara ku rutonde rw’ibihugu 10 biza imbere.

Icyongereza ni ururimi rukoreshwa mu kazi muri Uganda, mu mashuri ndetse no mu nzego za leta zinyuranye akaba ari rwo rurimi rukoreshwa. Byatunguranye rero kutabona Nigeria ku rutonde rw’ibihugu 10 kandi nayo uru rurimi arirwo rukoreshwa haba mu nzego z’ubuyobozi no mu mashuri.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

U Rwanda nk’igihugu cyahoze gikoresha Igifaransa gusa, narwo rwatangiye gukoresha Icyongereza mu nzego z’ubuyobozi gishyirwa no muri gahunda y’inyigisho zitangwa kuva mu mashuri abanza kugeza muri kaminuza, ndetse kuri ubu u Rwanda rukaba rubarizwa mu muryango uhuza ibihugu bikoresha Icyongereza “Commonwealth” kuva mu 2009.

Dore uko ibihugu bikurikirana

1. Uganda
2. Zambia
3. South Africa
4. Kenya
5. Zimbabwe
6. Malawi
7. Ghana
8. Botswana
9. Sudan

Src:Pulse.ng

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *