Uganda : Kuki Opozisiyo yemeza ko Gen. Kale Kayihura afatiye Perezida Museveni iry' iburyo?

Sangiza iyi nkuru

Muri iyi myaka 10 ishize, abatavuga rumwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni bakomeza gushimangira  ko Umuyobozi Mukuru wa Polisi , Gen. Kale Kayihura James yahawe imbaraga zidasanzwe mu rwego rwo kongera Leta imbaraga.
Opozisiyo iyobowe na FDC ya Dr.Cyiza Besigye ivuga ko Gen.Kale yahinduye polisi y’ igihugu igikoresho cya politiki gishyigikiye ndetse kinashyira mu bikorwa gahunda zose za NRM (Mouvement National de Résistance) iri ku butegetsi muri Uganda kuva muri 1986.
The Independant yatangaje ko mu gukomeza kubungabunga  Museveni ku ngoma , Kayihura yabashije guha imbaraga urwego rwa polisi ku buryo rufite ingengo y’ imari ihagije.
Mbere y’ uko, Gen. Kale Kayihura ahabwa umwanya wo kuba umuyobozi mukuru wa polisi muri 2005, uru rwego rwari rufite ingengo ingana na miliyari 70 y’ amashilingi ya Uganda ariko magingo aya ayo mafaranga yari yongereye ageze kuri miliyari 400 y’ amashilingi akoreshwa muri Uganda.
Polisi ya Uganda ifite ubushobozi bwose bushoboka bugizwe ahanini n’ imitungo kimwe n’ ibindi bigo by’ imari ndetse ifite n’ ibikoresho bikomeye birimo ibimodoka by’ intambara (blindés) ndetse n’ ibindi bikoreshe bigezweho byifashishwa mu guhosha imvururu.
Iyo mikorere idasanzwe niyo yatumye Gen. Kale Kayihura James nk’ umwizerwa n’ umutoni wa Perezida Museveni arushaho kugira abakunzi ndetse n’ abanzi benshi mu gihugu cye no hanze yacyo.
Museveni yizera Gen. Kale kurusha urwego rwa polisi ayoboye
Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni aherutse kwerura ko atacyizeye urwego rwa polisi bitewe n’uko rwinjiwe n’ abanyabyaha ndetse  we afata nk’ abicanyi.
Mu Ukwakira 2017, hari inkuru yagaragaye mu kinyamakuru gikorera muri Uganda, Perezida Museveni  yerekana impungengenge afitiye  uru rwego rushinzwe kurinda abantu n’ imitungo yabo.
Mu mvugo yaranzwe n’ uburakari, yagarutse ku cyuho kigaragara mu mutekano cyazanywe na polisi mu bijyanye n’inshingano zayo itubahiriza zo gufasha mu kubahiriza amategeko n’ituze muri icyo gihugu nk’ uko Chimpreports yabitangaje
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *