Umuhungu wa Perezida Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, ashimangiye ku mugaragaro ko afite inzozi zo gufata ubutegetsi muri Uganda nk’uko byakomeje guhwihwiswa ariko ntihagire ubyemeza.
Ubushize ubwo yari mu birori by’isabukuru ye y’imyaka 48, Lt Gen. Muhoozi kuri ubu uyobora Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, mu ijambo yavuze yabaye nk’umuntu wiyegereza urubyiruko arwizeza ko leta igiye gushora amafaranga mu mikino ndetse no mu bahanzi.
Mu butumwa bwe bwo kuri iki Cyumweru, Gen. Muhoozi noneho yabivugiye ku mugaragaro avuga ko nibafata ubutegetsi muri Uganda (Ikipe ya Muhoozi Kainerugaba) ikintu cya mbere bazakora ari ukongera ingengo y’imari igenda mu mikino.
I consider President @KagutaMuseveni ,and President @PaulKagame the best strategists that ever lived! When Team MK wins power in this country, which we will! Our first act will be to increase the Sports budget! pic.twitter.com/DvERkh5dOz
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) May 1, 2022
Yabivuze nyuma yo kubanza gushimagiza se, Perezida Museveni ndetse na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, yita se wabo.
Ati “ Mfata Perezida Kaguta Museveni na Perezida Paul Kagame nk’abahanga mu gupanga babayeho! Ubwo ‘Team MK’ (ikipe ya Muhoozi Kainerugaba) izatsindira ubutegetsi muri iki gihugu, kandi tuzabikora! Igikorwa cyacu cya mbere ni ukongera ingengo y’imari y’imikino.”


