Major Ronald Iduuli, wahoze akora mu rukiko rwa gisirikare rwa Makindye, yajyanye igisirikare cya Uganda (UPDF) mu rukiko agishinja kuba cyaramusezereye mu gisirikare amazemo imyaka 18 mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Kuri ubu Major Iduuli arasaba impozamarira ya miliyari 1.2 z’amashilingi ya Uganda kubera akababaro yatewe ubwo yasezererwaga ku mwanya yari yarahawe na perezid Museveni mbere yo kumwirukana mu gisirikare atagishijwe inama.
Yavuze ko isezererwa rye mu gisirikare rihabanye n’ingingo ya 20 (3) (f) ndetse n’ingingo ya 66 y’amategeko agenga UPDF, ingingo ziha gusa ububasha Komisiyo isezerera abasirikare mu gisirikare babisabye. Mu kibazo cye rero, avuga ko we atigeze asaba kuva mu gisirikare.
Yongeyeho kandi ko nubwo uwasezerewe mu gisirikare hari ibindi bintu agenerwa we ntacyo arahabwa nk’uko iyi nnkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.
Itangiriro rya byose
Kuwa 23 kamena 2016 nibwo Major Iduuli yagizwe na perezida Museveni umwunganizi mu mategeko w’abashinjwa ibyaha mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye. Ariko nyuma y’ukwezi kuwa 25 Nyakanga 2016, yasabwe n’umuyobozi ushinzwe ibibazo bigendanye n’amategeko mu gisirikare, batamweretse icyemezo kivuye kwa perezida cyangwa ubuyobozi bukuru bw’ingabo.
Yakomeje avuga ko atigeze anamenyeshwa niba yarakoze amakosa yaba yaratumye yirukanwa, asaba urwego rushinzwe serivisi z’amategeko kumva ikibazo cye ariko ntibyaba.
Nyuma rero ngo umuyobozi wungirije w’uru rwego yaje kugira gutya atumiza inama bitunguranye atanga izina rya Major Iduuli arishyikiriza ya komisiyo ishinzwe gusezerera abasirikare, avuga ko nawe (Maj. Iduuli) ashaka kuva mu gisirikare kandi azi neza ko atigeze abisaba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuwa 16 Kanama 2016, umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubuyobozi (CPA) yaje gushyira izina rya Major Iduuli ku rutonde rw’abasirikare bagombaga kwitabira amasomo ya Junior Command Course , ariko wa muyobozi wungirije w’urwego rushinzwe amategeko yandikira CPA ayibwira ko Major Iduuli yamaze kwandika asaba kuva mu gisirikare kandi ko ubusabe bwe bwemewe.
Ubutumwa rero bwaje gusohoka bufite numero DTG 271045 Jul 16c bwashingiweho abasirikare basezererwa igihe na Major Iduuli yasezererwaga, bwagaragaje ko abasirikare basezerewe ari abafite ibibazo by’uburwayi, abageze mu zabukuru ndetse n’abanditse basaba kuva mu gisirikare ku bushake kandi ngo Maj. Iduuli nta hantu na hamwe ari muri aba.
Umwunganizi we mu mategeko akaba yavuze ko umukiriya we yifuza guhabwa ubutabera kuko yirukanwe nabi, abihatiwe kandi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Yongeyeho ko biteguye gukomeza gukurikirana ikirego mu gihe umukiriya we yaba atabashije kumvikana n’igisirikare.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


