Uganda: Minisitiri Charles Engola yarashwe mu cyico n’umusirikare wamurindaga

Sangiza iyi nkuru

Col (Rtd)Charles Okello -Engola wari Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe umurimo, akazi n’ibijyanye n’inganda, yarashwe mu cyico n’umusirikare wa UPDF wari umurinzi we.

Minisitiri Engola wari ufite imyaka 33 y’amavuko, yarasiwe mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Kyanja mu mujyi wa Kampala.

Ubwo twandikaga iyi nkuru ntihari hamenyekanye icyihishe inyuma y’iraswa rye.

Urupfu rwe rwemejwe na Latiff Ssebagala Sengendo wahoze ari umudepite mu nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, akaba yari aturanye na nyakwigendera.

Yagize ati: “Umuturanyi wanjye, Hon. Charles Engola yarashwe arapfa”, gusa ntiyagira amakuru arambuye atanga kuri iri raswa.

Polisi ya Uganda na yo yemeje iraswa rya Engola, ivuga ko yarashwe ubwo yarimo yitegura kwinjira mu modoka ye ngo ajye ku kazi.

Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana uyu Muminisitiri agaramye iruhande rw’imodoka ye y’akazi yo mu bwoko bwa V8 Land cruiser nyuma yo kuraswa.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, CP Fred Enanga, yavuze ko Engola yarashwe saa mbili zuzuye z’igitondo.

Yunzemo ati: “Irasa ryakozwe n’umwe mu barinzi ba Minisitiri wanarashe amasasu menshi ku ntera ya bugufi.”

Amakuru avuga ko uwarashe Charles Engola nyuma yahise ajya mu gasantere k’ubucuruzi kari mu gace Kyanja, yinjira muri Salon bogosheramo mbere yo guhita yirasa.

Kuri ubu Perezida Yoweri Kaguta Museveni yamaze guhamagara umuryango wa Engola wabaye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingabo mu rwego rwo kuwihanganisha.

Bivugwa ko Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, Martin Ocholla Okoth cyo kimwe na Tom Magambo ukuriye Urwego rushinzwe Iperereza ku byaha (CID) bahise bihutira kugera aho uriya Muminisitiri yarasiwe mu rwego rwo gukora iperereza.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Uganda: Minisitiri Charles Engola yarashwe mu cyico n’umusirikare wamurindaga
    Mbega umurinzi koko! Abana b’uwo yari arinze utaretse nabe bose abagize imfubyi????????????

  2. Uganda: Minisitiri Charles Engola yarashwe mu cyico n’umusirikare wamurindaga
    Nawe urasetsa, ubu Koko amaso yawe abona uyu mugabo Ari uw’imyaka 33???

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *