Minisitiri w’itangazamakuru wa Uganda, Frank Tumwebaze, kuri uyu wa Kane yabyutse yibasira Ambasadaeri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Deborah Malac, uherutse guhamagarira guverinoma y’iki gihugu kureka kubangamira itangazamakuru.
Kuwa Gatatu ushize nibwo Ambasaderi Malac yasabye abafatanyabikorwa n’abakurikirana itangazamakuru rya Uganda gufatanya mu bikorwa byo guharanira itangazamakuru ryisanzuye muri Uganda.
Ibi akaba yarabisabye ubwo yatangizaga igikorwa cyo guhemba amafoto meza mu itangazamakuru rya Uganda kiswe Uganda Press Photo Award, cyabereye i Kampala.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu ijambo rye, Ambasaderi Malac yavuze ko ubwisanzure bw’itangazzamakuru muri Uganda bwagabweho igitero, ashimangira ko hakenewe imbaraga zabo bose mu gutuma abanyamakuru bakora akazi kabo neza kandi ko bishobora kugerwaho.
Nyuma yo gutangaza ibi nk’uko ikinyaakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru gikomeza kivuga, bwakeye minisitiri w’itangazamakuru n’ikoranabuhanga mu itumanaho, Frank Tumwebaze, amusubiza amugira inama yo kubanza agashyira inzu ye (igihugu cye) ku murongo mbere yo kwibasira Guverinoma ya Uganda n’uko ifata itangazamakuru.
Minisitiri Tumwebaze yakomeje amwibutsa ko perezida we (Donald Trump) atigeze amerera neza itangazamakuru ryo muri Amerika.

Mu kumusubiza yifashishije urukuta rwe rwa twitter, minisitiri Tumwebaze yavuze ko ikibazo cy’itangazamakuru muri Uganda kitameze nabi nk’icyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ngo perezida we adashobora no kwihanganira ibibazo abazwa n’abanyamakuru bamwe mu biganiro agirana n’itangazamakuru.
Tumwebaze ati: “ Banza ushyire inzu yawe ku murongo ubone kugerageza gufasha abandi ”.
Ibi bisubizo bya minisitiri Tumwebaze byahise bisamirwa hejuru n’abasanzwe bashyigikiye Guverinoma ya Uganda barimo nk’umunyamakuru w’intararibonye mu mwuga, Andrew Mwenda.

Aba bavuga ko usibye ambasaderi Malac, abandi badipolomate benshi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika batajya boroshya ibintu kuva perezida Trump yajya ku buyobozi muri Mutarama umwaka ushize.

Bavuga ko ibitero perezida Trump agaba ku itangazamakuru, kongeraho politiki ze mpuzamahanga zitishimirwa nko gukura igihugu cye mu Masezerano ya Paris arebana no kurwanya ibitera imihindagurikire y’ikirere, kugaba ibitero ku bandi bayobozi bisanzwe bicuditse n’igihugu cye, nk’u Bwongereza, gushaka gushoza intambara hagati y’igihugu cye na Koreya ya Ruguru, kwifatanya n’udutsiko tw’abakora ivanguraruhu n’intagondwa, byose ngo bituma abadipolomate ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika batoroherwa mu kazi kabo.
Ibi ngo bikaba byaratumye benshi no muri aba badipolomate bava mu kazi, aho ngo itangazamakuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeza ko 60% by’abari ba ambasaderi bamaze kwegura ku mirimo yabo kuva Trump yajya ku butegetsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


